Ingabo z’u Rwanda (RDF)
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zabanje kuba ingabo zaharaniraga kubohora u Rwanda zitwa Rwanda Patriotic Army (RPA). Itegeko nimero 19/2002 ryo ku wa 17/05/2002 ni ryo ryahinduriye izina ingabo za RPA zitwa Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Rwanda Defence Force

Kuva mu mwaka wa 2002, RDF yashyizeho imiyoborere y’ingabo ihuriweho, ikaba yose iyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo. Uko RDF yubatse bituma ishobora guhangana n’ibibazo ibyo aribyo byose mu buryo bwihuse kandi bworoshye.
Inshingano Nyamukuru
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, inshingano za RDF ni:
• Kurinda ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu;
• Gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu kubungabunga ituze rusange rya rubanda no kubahiriza amategeko;
• Gufasha mu bikorwa by’ubutabazi igihe cyose habaye ibyago mu gihugu;
• Gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu;
• Kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga, iby’ubutabazi n’iby’amahugurwa
RDF igizwe na:
• Imiterere ya RDF yerekana:
Iteka rya Perezida Nº 33/01 ryo ku wa 03/09/2012 rigena imiterere n’inshingano za buri mutwe w’Ingabo z’u Rwanda (kuva ku ipaji ya 1 kugeza ku ya 49). Soma byinshi unyuze hano document in PDF/