Abayobozi
Abayobozi b'ingabo z'igihugu
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda
General Mubarakh MUGANGA
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda
Jenerali MK MUBARAKH yavutse mu mwaka wa 1967, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ku wa 05 Kamena 2023. Mbere yaho, yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka. Mu burambe bw’imyaka irenga 30 mu gisirikare, yabaye kandi Umuyobozi wa Diviziyo ya 4 kuva 2008 kugeza 2012, Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 kuva 2013 kugeza 2015, Umuyobozi wa Diviziyo ya 1 kuva 2016 kugeza 2021, umwanya yafatanyaga no kuba Umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihahiro rya Gisirikare.
Jenerali MK MUBARAKH afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu Miyoborere (Public Administration).
Jenerali MK Mubarakh kandi yahawe imidari y’ishimwe itandukanye irimo: Umudari wo kubohora igihugu, Umudari wo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Umudari wo gutabarira igihugu hanze yacyo, Umudari w’irahira rya Perezida, Umudari wo kurwana ku rugamba, Umudari w’Ubuyobozi bw’ingabo, Umudari w’umuganda.
Maj Gen Vincent NYAKARUNDI
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka
Maj Gen Vincent NYAKARUNDI ni Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka. Mbere yo guhabwa izi nshingano, yari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2023. …
More →
Lt Gen Jean-Jacques MUPENZI
Umugaba w’Ingabo zo mu Kirere
Lt Gen Jean-Jacques MUPENZI yavutse mu mwaka wa 1968, ubu ni Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere. Mu gihe cy’imyaka irenga 30 amaze mu gisirikare, yabaye umuyobozi w’ibyiciro bitandukanye mu ngabo harimo…
More →
Maj Gen Dr Ephrem RURANGWA
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe Ubuzima
Maj Gen Dr Ephrem RURANGWA ni Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe Ubuzima. Mbere yo gushyirwa muri uyu mwanya, yari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisirikare. Mu bijyanye n’imiyoborere y’ingabo, Maj Gen Dr Ephrem RURANGWA yayoboye Burigade na Diviziyo. …
More →Maj Gen Alex KAGAME
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda z’Inkeragutabara
Maj Gen Alex KAGAME ni Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda z’Inkeragutabara. Maj Gen Alex KAGAME afite uburambe mu kuyobora ingabo n’imitwe ya gisirikare haba mu bihe by’amahoro no mu bihe by’intambara. Yabaye Umuyobozi mukuru w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, …
More →