AMASHURI Y’INGABO Z’U RWANDA
Amashuri y'ingabo z'U Rwanda
ISHURI RIKURU RY’INGABO Z’U RWANDA, NYAKINAMA
Iri shuri ryigisha abasirikare batoranyijwe baturutse mu mashami atandukanye y’Ingabo z’u Rwanda n’imitwe yazo, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS). Ryakira kandi n’abanyeshuri bo mu Ngabo z’ibihugu byo mu karere. Iri shuri ryemewe na Kaminuza y’u Rwanda ndetse ritanga Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza n’impamyabumenyi (Post Graduate Diploma) mu masomo ajyanye n’umutekano guhera mu mwaka w’amashuri wa 2013/14.
Visit →ISHURI RYA GISIRIKARE RYA GAKO
Iri shuri yashinzwe mu 1999 hagamijwe guhugura no kwigisha abasirikare binjira ku rwego rwa ofisiye indangagaciro z’umwuga wa gisirikare mu masomo kugira ngo bashobore gukora ibisabwa mu kurinda igihugu. Ubu ritanga impamyabumenyi ya kaminuza ku basirikare barangije amasomo y’Ubuvuzi, Ubuforomo, Ubuhanga mu bukanishi, Ikoranabuhanga mu itumanaho, Imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima, Ubutabire, Ubuhanga mu bya gisirikari n’ubumenyamuntu n’Amategeko. Abanyeshuri batsinze bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza hamwe n’ipeti rya 2nd Lieutenant.
Visit →IKIGO CY’IMYITOZO CYA NASHO
Iki kigo cyashinzwe mu 2005, kugira ngo gihindure abasivili batoranijwe binjire mu basirikare ba RDF bafite ubuhanga buhanitse kandi gihugura abo mu mutwe udasanzwe w’ingabo kugira ngo bagire ubushobozi bwo gukorera ahantu hatandukanye.
Visit →IKIGO CYIGISHIRIZWAMO IMIRWANO NJYARUGAMBA CYA GABIRO
Iki kigo cyashinzwe mu 1994, ku ikubitiro ikigo cyigishaga abinjijwe mu ngabo, nyuma cyaje kuba ikigo cyigisha kinyamwuga abasirikare bato (NCOs), n’Abofisiye bato bigishwa amasomo ya gisirikare hashingiwe ku ndangagaciro za RDF.
Visit →IKIGO CY’IGIHUGU CY’AMAHORO
Iki kigo cyashinzwe mu 2012 kugira ngo gitange amasomo n’amahugurwa y’umwuga ku rwego mpuzamahanga ashingiye ku bushakashatsi ahabwa abasirikare, abapolisi n’abasivili, ahanini baturuka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo bagire ubumenyi n’ubushobozi bikenewe ngo babashe kwitabira ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Visit →