MINISITERI Y’INGABO

Inshingano ya Minisiteri y’Ingabo ni ugutegura no kuyobora ibikorwa byo kurinda igihugu, harimo kurengera inyungu z’u Rwanda, ubusugire bw’ubutaka bwarwo, umutungo w’igihugu, abaturage n’indangagaciro rusange, hashingiwe ku Itegeko Nshinga no ku mategeko mpuzamahanga

INSHINGANO

INTEGO NYAMUKURU

Intego nyamukuru ya Minisiteri y’Ingabo ni ugutegura, gukoresha no kubaka bihoraho ingabo zifite ubushobozi bwo kurwana, zishoboye kwihutira guhurizwa hamwe no koherezwa vuba aho zikenewe, no guhangana n’ibibazo by’umutekano bitandukanye haba mu gihugu imbere no mu mahanga.

IBIGOMBA GUKORWA

  • Kumenya urwego inyungu z’Igihugu z’ingenzi zirindwaho, cyane cyane igihe bisaba gukoresha Ingabo z’Igihugu, no kugira inama Guverinoma hashingiwe kuri ibyo;
  • Gushyiraho politiki, ingamba na gahunda by’ubwirinzi bigamije gushyigikira intego z’igihugu mu by’umutekano;
  • Gutanga umurongo ngenderwaho usobanutse ku ruhare rwa RDF mu gukumira amakimbirane, gutabara mu bihe bidasanzwe, ibikorwa byo kubungabunga amahoro no kurwanya iterabwoba;
  • Gutanga ibikoresho n’amikoro ku buryo butuma ubushobozi bw’Igihugu bwo kwirinda burushaho gukomera kandi ubunyamwuga mu bikorwa by’ingabo bukarushaho kunozwa;
  • Gufatanya mu kubaka no gushimangira icyizere hagati y’ibihugu binyuze muri dipolomasi mu bya gisirikare, no kugira uruhare rufatika mu gushyigikira imiryango y’akarere n’iy’isi yose.