IBIKORWA BYO KUBUNGABUNGA AMAHORO
U Rwanda ruri mu bihugu bike ndetse rushobora kuba ari nacyo gihugu cyonyine aho kubungabunga amahoro no gutabara abagizweho ingaruka n’amakimbirane hirya no hino ku isi biteganywa n’Itegeko rigenga Ingabo z’Igihugu. Ibi biri muri gahunda kandi bishyirwa mu bikorwa na RDF, nk’uko Umugaba w’Ikirenga w’ingabo adahwema kubyibutsa ingabo n’abaturage muri rusange.
IKORWA BYO KUBUNGABUNGA AMAHORO

U Rwanda ruri mu bihugu bike ndetse rushobora kuba ari nacyo gihugu cyonyine aho kubungabunga amahoro no gutabara abagizweho ingaruka n’amakimbirane hirya no hino ku isi biteganywa n’Itegeko rigenga Ingabo z’Igihugu. Ibi biri muri gahunda kandi bishyirwa mu bikorwa na RDF, nk’uko Umugaba w’Ikirenga w’ingabo adahwema kubyibutsa ingabo n’abaturage muri rusange. Bitewe n’amateka mabi yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no guha agaciro ko inshuti nyayo igaragarira mu makuba, u Rwanda rwahisemo gutanga umusanzu warwo wo kugarura amahoro n’ituze aho bikenewe. Ni ku bw’iyi mpamvu RDF yafashe iya mbere mu kohereza ingabo zigarura amahoro muri Darfur mu 2004 ndetse no muri Repubulika ya Centrafrique mu 2014.
Uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ruterwa ahanini n’inyota yo kuzuza inshingano mpuzamahanga nk’igihugu gifite uruhare rugaragara mu muryango mpuzamahanga. Guverinoma y’u Rwanda yagiye ifata iya mbere mu bikorwa bitandukanye bigamije gushakira ibisubizo ibibazo n’amakimbirane bigakemurwa mu mahoro.
Ibyo bikorwa byo gushyigikira amahoro bigabanyijemo ibi bice bikurikira:
• Gukumira amakimbirane
• Guhuza impande zishyamiranye
• Kongera kubaka amahoro
• Kubungabunga amahoro
Nk’uko politiki y’u Rwanda ibiteganya, uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ntirugarukira gusa ku kohereza ingabo.
Rushobora no kubigiramo uruhare binyuze mu bikorwa binyuranye birimo ubw’ibikoresho, gutanga impuguke kugira ngo zifashe gushyigikira ibikorwa by’amahoro.
Mbere y’uko Guverinoma y’u Rwanda yohereza ingabo mu bikorwa by’amahoro, cyane cyane mu byo kubungabunga amahoro, hagomba kubanza kubaho ibisabwa by’ibanze bigaragaza ko ibyo bikorwa bishoboka. Ibyo bisabwa birimo:
• Kuba iki gikorwa cyemejwe n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye cyangwa n’imiryango y’akarere nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
• Kuba ubutumwa bufite intego zisobanutse ndetse no kugaragaza ibyashingirwaho mu gusoza ubutumwa.
• Kuba hari ibisabwa byose bituma intego y’ubutumwa igerwaho mu buryo bufatika.
• Ingabo zoherezwa zigomba kuba zarahawe amahugurwa yihariye mbere yo koherezwa kuko kubungabunga amahoro ari inshingano zisaba ubumenyi n’ubushobozi byihariye.
Mu rwego rwo kwemeza ubunyamwuga n’ubushobozi by’ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ingabo, ikora ibishoboka byose ku buryo ibikoresho bizakenerwa n’ingabo n’uburyo bwo kubibungabunga bijyana n’ibisabwa mu bikorwa by’amahoro.
Byongeye kandi, amashami abifite mu nshingano muri Minisiteri y’Ingabo no mu Ngabo z’u Rwanda, akorana n’abafatanyabikorwa banyuranye mu gutegura no kunoza amahame ngenderwaho, uburyo bwo gukora akazi ndetse no gushyiraho gahunda z’amahugurwa, byose bigamije guteza imbere uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi hose.

