UMUYOBOZI MUKURU USHINZWE UBUFATANYE HAGATI Y’INGABO N’ABATURAGE YATANZE IKIGANIRO KU BANYESHURI B’ISHURI MPUZAMAHANGA RY' UBUMENYINGIRO RYA KIGALI
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye hagati y’Ingabo z’Igihugu n’Abaturage (Chief J9), Col Désiré Migambi Mungamba, uyu munsi yahaye ikiganiro abanyeshuri barenga 854 bo mu Ishuri Mpuzamahanga ry'Ubumenyingiro rya Kigali, abashishikariza kwimakaza indangagaciro z’igihugu no kurangwa n’ubutwari.
Ni ikiganiro cyateguwe n'iri Shuri mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihijwe ku rwego rw’Igihugu ku wa 1 Gashyantare 2026.
Iki kiganiro cyari kigamije kongerera abanyeshuri ubumenyi n’imyumvire ku muco w’ubutwari w’u Rwanda, ibyiciro by’Intwari z’Igihugu, no kubatoza indangagaciro z’ubutwari zibafasha kuba abaturage bize neza kandi bagendera ku ndangagaciro z’igihugu.
Mu kiganiro cye, Col Migambi yavuye imuzingo amateka agaragaza ko u Rwanda rufite umurage ukomeye mu bijyanye n’ubutwari, ashimangira indangagaciro zishingiye ku bikorwa by’ubutwari zirimo ubumwe, ubunyangamugayo, gukunda igihugu, ubuhoro n’uburame.
Yavuze ko izo ndangagaciro ari zo zaranze Abanyarwanda kuva kera kandi zigakomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge, binyuze mu nzego gakondo nk’Itorero, ndetse no mu bikorwa nk'Urugerero.
Col Migambi yagarutse kandi ku mpeta z'ubutwari mu bihe bya kera nk’Umudende, Impotore no Gucanirwa uruti, byari ibimenyetso by’ubutwari no kwitangira igihugu.
Yanashimye Intwari z’u Rwanda zitanze mu bihe bitandukanye, anagaragaza isano iri hagati y’umurage wazo n’inshingano z’Ingabo zahoze ari iza RPA mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, agaciro n’ubusugire bw’igihugu, ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.
Col Migambi yashishikarije abanyeshuri gukomera ku ndangagaciro z’igihugu zishingiye ku butwari no ku nshingano.
Yaboneyeho no kubasaba kurinda no guteza imbere umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, abibutsa kwirinda kuvanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga mu mvugo ya buri munsi.
Mu ijambo rye, Vincent Karake, Umuyobozi Wungirije Uhagarariye mu mategeko Inama y’Ubuyobozi y’ishuri, yashimye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye bukomeye n’iryo shuri. Yavuze ko iki gikorwa gihura n’icyerekezo cy’ishuri cyo gutoza abanyeshuri indangagaciro z’igihugu zishingiye ku muco w’ubutwari.
Yibukije kandi abanyeshuri ko imyitwarire y’ubutwari ihora yibukwa mu mateka, abasaba gukora ibikorwa byiza bizasiga izina ryiza, birinda imyitwarire ishobora kubakururira ingaruka mbi mu buzima bwabo.



Topics