UMUVUGIZI W’INGABO Z'U RWANDA YIBUKIJE ABAKOZI BA RRA NA OAG INSHINGANO BAFITE MU RUGAMBA RWO KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

Uyu munsi, Umuvugizi w’Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald RWIVANGA, yifatanyije n’abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) hamwe n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye i Kimihurura.

Yatanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ingengabitekerezo ya jenoside mu karere n’uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya.”

Mu ijambo rye, Brig Gen RWIVANGA yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, ingengabitekerezo ya jenoside igihari mu karere, ikwirakwizwa n’abayikoze bagikomeza gufashwa n’ibihugu bibacumbikiye.


Umuvugizi w’Ingabo yavuze ko muri iki gihe isi ihujwe cyane n’ikoranabuhanga, aho imbuga nkoranyambaga zahindutse urubuga rw’intambara y’ibitekerezo, Abanyarwanda bakwiye kugira uruhare mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakoresha izo mbuga mu kugaragaza ukuri, basangiza ubuhamya bw’abarokotse Jenoside n’inkuru z’ukuri, hagamijwe kugaragaza no kwamagana ibinyoma n’abagoreka amateka.


Yagize ati: “Buri Munyarwanda cyane cyane abize, dufite umukoro wo kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Dufite kandi inshingano yo kwigisha urubyiruko, kuko benshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside. Ari nayo mpamvu hari abashaka kubayobya.

Kwandika ku mbuga nkoranyambaga, kwigisha abandi, gushyigikira politiki nziza ibanisha Abanyarwanda, gusobanukirwa amateka yacu no gukosora abayagoreka, byose ni uruhare twatanga mu kurinda igihugu cyacu dusigasira ukuri. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi si inshingano z’u Rwanda gusa, ni inshingano y' ubumuntu .”

Topics