UMUVUGIZI W’INGABO Z’U RWANDA YATANZE IKIGANIRO KU BANYESHURI BA KAMINUZA YA ZAMBIYA BARI MU RUZINDUKO MU RWANDA
Kigali, 20 Ugushyingo 2025
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuri uyu munsi yahaye ikiganiro itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu 20 bo muri Kaminuza ya Zambiya bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’amasomo kuva tariki 16 kuzageza ku ya 23 Ugushyingo 2025. Iki kiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda giherereye i Kigali.
Itsinda ry’abashyitsi ryari riyobowe na Prof Boniface Namangala, Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya Zambiya. Ku ruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda, hari Dr Ndikumana Raymond, Umuyobozi wungirije ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere. Hanitabiriye kandi Bwana Sengiyumva Vincent, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Lusaka.
Mu kiganiro, Brig Gen Rwivanga yatanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika: Urugero rw’ubufatanye bw’ u Rwanda mu bubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika no muri Mozambique.”
Yagaragaje uruhare rw’ubufatanye bw’u Rwanda n’ibi bihugu by’inshuti mu kugarura umutekano muri ibyo bihugu byombi, agaragaza uko ibikorwa biyobowe n’abanyafurika bishingiye ku bufatanye, ubunyamwuga no gutabara mu gihe gikwiye bigaragaza umusaruro ufatika.
Yibanze ku buryo kohereza Ingabo z’u Rwanda hakoreshejwe imikoranire y’ibihugu byafashije kugarura umutekano, kurinda abasivili, gushyigikira ibikorwa by’imibereho n’iterambere ry’abaturage, no kwerekana ko ibihugu by’Afurika bishobora kwigira no kwishakira ibisubizo by’ibibazo biri ku mugabane. Ikiganiro kandi cyagarutse ku kamaro k’ubufatanye, kubahana no gushyira imbere imyitwarire myiza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Uru ruzinduko rushimangira ubufatanye buri hagati ya Kaminuza y’u Rwanda n’iya Zambiya, bikanashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kugira uruhare mu mutekano n’amahoro ku mugabane wa Afurika byaba mu bikorwa hamwe no gusangira ubumenyi.



Topics