UMUVUGIZI W’INGABO Z'U RWANDA ASABA ABANYESHURI GUHARANIRA UBUTWARI N’UBUMWE
Kigali, 2 Gashyantare 2026
Kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatanze ikiganiro ku banyeshuri bo mu Ishuri rya Riviera, mu rwego rw'ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32, abasaba kurangwa n’ubutwari, ubumwe no gukunda igihugu nk’inkingi z’iterambere ry’u Rwanda.
Avuga ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Inkingi z’Iterambere,” Brig Gen Rwivanga yagaragaje ko Umunsi w’Intwari ari umwanya wo kuzirikana intwari zagize uruhare rukomeye mu mateka no mu iterambere by’u Rwanda.
Yasobanuye ko ubutwari bubumbatiye indangagaciro z'ubwitange, ubunyangamugayo uharanira gukorera abandi no kurengera igihugu, n’iyo byabasaba ikiguzi cyo gutanga ubuzima.
Yagaragaje ko umuco w’ubutwari mu Rwanda ushingiye ku kubaha ikiremwamuntu, ubumwe, n'imibanire myiza.
Ari nazo ndangagaciro zayoboye igihugu kuva kera, mu rugamba rwo kwigobotora ubukoloni ndetse no mu rugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Brig Gen Rwivanga yasabye abanyeshuri kurangwa n’indangagaciro z’imyitwarire myiza harimo kugira ikinyabupfura, ubunyangamugayo no gukunda igihugu. Bakirinda imyitwarire igira ingaruka mbi ku bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, harimo ivangura, kwikunda, amacakubiri, imiyoborere mibi n’ubunebwe.
Yashimangiye ko urubyiruko, nk’abaragwa b’ejo hazaza h’u Rwanda, rugomba gushyira imbere kwiga cyane, gufata neza ubuzima bwabo, guhanga udushya, kugira ngo rutange umusanzu ugaragara mu kubaka igihugu.
Yasoje abibutsa ko gusigasira ibyagezweho ari inshingano ya buri wese, kandi ko ubutwari n’ubumwe arizo nkingi z’ingenzi mu kubaka igihugu gitekanye kandi giteye imbere.
Topics