UMUGABA W’INGABO Z’U RWANDA ZIRWANIRA KU BUTAKA YATANGIYE URUZINDUKO MURI CABO DELGADO, MOZAMBIQUE
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi, uyu munsi yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
We n'itsinda ayoboye ubwo bari mu mujyi wa Pemba, bagiranye inama n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM) zirwanira ku butaka, Major General André Rafael Mahunguane. Ibiganiro bagiranye byibanze ku gusuzumira hamwe ishusho y’umutekano muri Cabo Delgado no kurebera hamwe gahunda z’ibikorwa bya gisirikare biri imbere. Inzego z'umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, zashimangiye ubushake bwo gukomeza ubufatanye no gukorera hamwe mu kugera ku ntego zihuriweho z'ibikorwa bya gisirikare.
Izi ntumwa zanagiranye ibiganiro na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo. Muri ibyo biganiro, bahawe ishusho y’umutekano uri muri iyi ntara.
Ibiganiro kandi byagarutse ku bikorwa bihuriweho by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique mu kurwanya iterabwoba, ndetse hareberwa hamwe ingamba zo kurushaho gushimangira umutekano muri iyi ntara.
Major General Nyakarundi yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, agaragaza ko ubudatsimburwa n’ubwitange byazo byagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado. Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije gukomeza kugarura ituze mu bice byose bigize iyi ntara.
Major General Mahunguane yashimiye uruhare rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kurwanya iterarwoba, agaragaza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Impande zombi zashimangiye ubushake buhamye bwo guharanira amahoro, umutekano n’ituze rirambye ku baturage ba Mozambique no mu karere muri rusange.
Mu nama yahuje iri tsinda ryo mu Ngabo z'u Rwanda na Guverineri Valige Tauabo, yashimye uruhare rukomeye rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kugarura umutekano mu ntara yose, ndetse n’umusanzu zitanga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye zikora.
Ku mugoroba w’uyu munsi kandi Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka yasuye Mocímboa da Praia, icyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado. Aganira n'Ingabo n'Abapolisi, yabagejejeho ubutumwa bw'Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, bubashimira ubutwari n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo.
Major General Nyakarundi yabasabye gukomeza kuba maso, ashimangira ko ikinyabupfura ari inkingi ya mwamba mu gutuma bagera ku ntego y'ubutumwa barimo, bugamije gushyigikira Mozambique binyuze mu bikorwa byo kurwanya iterarwoba no gufasha muri gahunda zigamije guteza imbere urwego rw’umutekano muri iki gihugu.



Topics