UMUGABA MUKURU W’INKERAGUTABARA YASUYE INKERAGUTABARA MU NTARA Y’AMAJYEPFO
Huye, 04 Ukuboza 2025
Uyu munsi, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Major General Alex Kagame, yahuye n’inkeragutabara zo mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyepfo, aritwo Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyanza na Nyaruguru.
Iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo, gukemura ibibazo bitandukanye no kugeza ku nkeragutabara amakuru ajyanye n’imishinga ya RDF igamije kubateza imbere.
Iyi nama yakurikiye indi iheruka kubera mu Karere ka Muhanga ku wa 28 Ugushyingo 2025, mu rwego rwo gushimangira imikoranire hagati y’Ubuyobozi bw’Inkeragutabara n’abahoze mu ngabo mu bice batuyemo mu rwego rwo kungurana inama no kugira ngo ibibazo byaba bihari birusheho kumenyekana no gushakirwa ibisubizo.
Mu ijambo rye, Major General Kagame yashimye inkeragutabara kuri disipuline n’uruhare rwabo mu iterambere ry’abaturage.
Yibukije kandi akamaro ko kwigira, ashishikariza inkeragutabara gukora bishakamo ibisubizo mu kurwanya ubukene, ntibategereze gusa ubwunganizi bwa Leta.
Major General Kagame yashimye Inkeragutabara gukomeza kuba intangarugero mu baturage, abasaba gukomera kuri disipuline no kwirinda ibyaha, byatuma RDF iza kubikurikirana.
Yabwiye Inkeragutabara ko u Rwanda rutekanye abibutsa ko nubwo bari mu kiruhuko cy’izabukuru baba bafite inshingano zo gusigasira umutekano w’abaturage aho batuye.



Topics