UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA RDF YAKIRIYE APR FC MU KWISHIMIRA GUTWARA IGIKOMBE CYA SUPER CUP
Kigali, 12 Mutarama 2026
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, kuri uyu wambere yakiriye ku meza abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR FC kuri Mess y’Abofisiye bakuru, Kimihurura. Ni mu rwego rwo gushimira APR FC ku ntsinzi ikomeye yegukanye itsinze Rayon Sports ku mukino w’igikombe cya Super Cup.
Mu ijambo rye, Gen Mubarakh yavuze ko uku gusangira kwateguwe hagamijwe gushimira APR FC ku mikinire myiza yabagejeje ku ntsinzi, ndetse no gukomeza kubaka umwuka w’ubufatanye n’imbaraga mu ikipe mu mikino iri imbere.
Yashishikarije abakinnyi gukomeza uwo murongo mwiza no gushyira intego zo kugera ku rwego rwo hejuru kurushaho mu marushanwa ari imbere.
Gen Mubarakh yagaragaje ko abakinnyi b’Abanyarwanda bari muri iyi kipe bafite ubushobozi bukomeye n’umutima wo gutsinda, abasaba gukomeza kuba icyitegererezo cyiza kuri bagenzi babo b’abanyamahanga bakinana.
Yanabagiriye inama yo gukoresha neza ubunararibonye bwabo, kumvira no gushyira mu bikorwa inama z’abatoza, gukomeza kwigirira icyizere mu bushobozi bwabo bwo kugera ku ntsinzi.
Uyu muhango waranzwe kandi no gutanga ishimwe ku bakinnyi n’abakozi ba APR FC, mu rwego rwo kubashimira akazi gakomeye bakoze n’ibyo bagezeho, no kubashishikariza gukomeza kuba indashyikirwa no guhorana umurava mu nshingano zabo.
Topics