UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA JAMAYIKA YASUYE ABASIRIKARE B' U RWANDA BARI MU BIKORWA BYO KUBAKIRA ABATURAGE MURI ICYO GIHUGU
Montego Bay, 6 Gashyantare 2026
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamayika (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, kuri uyu wa Gatanu yasuye itsinda ry’abasiririkare b’Ingabo z’u Rwanda ahitwa Trelawny, aho ingabo z' ibihugu byombi zifatanyije mu kubakira abaturage amazu yangijwe n’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa.
Akigera aho, Vice Admiral Wemyss-Gorman yakiriwe na Col Moses Kayigamba, Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasiririkare ba RDF bari mu bikorwa by'ubwubatsi, wamusobanuriye aho imirimo yo kubakira abaturage igeze mu turere twa James na Trelawny.
Aherekejwe na Col Moses Kayigamba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za JDF yasuye ahari imirimo itandukanye, aho abasirikare b’ibihugu byombi bari gusana amazu yangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga.
Muri uru ruzinduko, abayobozi baganiriye n’abaturage bagaragaje ishimwe ryabo ku bufasha bahawe n’ingabo z'ibihugu byombi.
Vice Admiral Wemyss-Gorman yashimye cyane itsinda ry’abasiririkare ba RDF ku kazi keza barimo gukora ku bufatanye na bagenzi babo ba Jamayika, agaragaza ko inkunga ya RDF ifite uruhare rugaragara mu gutabara imiryango yibasiwe n’inkubi y' imiyaga.
Uru ruzinduko rurashimangira ubufatanye bukomeye n’ubumwe bw' ingabo za Jamayika n' iz' u Rwanda mu guhangana n’ibiza, no gutabara abaturage mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma y’ibiza byabasenyeye.
Topics