SANTARAFURIKA: UMUGABA W’INGABO Z’U RWANDA ZIRWANIRA KU BUTAKA YASUYE ABASIRIKARE B’U RWANDA BAKORERA MU BURYO BW’AMASEZERANO Y’IBIHUGU BYOMBI
Bangui, 2 Ukuboza 2025
Uyu munsi, Umugaba w’Ingabo z’ u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA), Maj Gen Zépherin Mamadou, basuye Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Santarafurika binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi, zikorera ahitwa i Bimbo.
Maj Gen Nyakarundi yashyikirije izi ngabo ubutumwa bw’Ubuyobozi bukuru bwa RDF bubashimira ubunyamwuga, ikinyabupfura n’ubwitange bagaragaje mu gusohoza neza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano.
Yanabashimiye uburyo bitanga bakorera kure y’imiryango yabo. Yabagejejeho kandi uko umutekano uhagaze mu Rwanda no mu karere muri rusange, anibutsa ko bakwiye gukomeza kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda aho bakorera.
Umugaba Mukuru wa FACA, Maj Gen Zépherin Mamadou, yashimiye Ingabo z’u Rwanda uruhare zikomeje kugira mu guhugura abasirikare ba Santarafurika. Yashimye kandi ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare hanyuma anashimira inkunga abakuru b’ibihugu byombi bakomeza gutanga mu gushimangira ubufatanye. Ynashimiye kandi imikoranire myiza iri hagati y’ingabo z’u Rwanda, abaturage ba Santarafurika n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.
Kuva mu mwaka wa 2020 Ingabo z’u Rwanda nibwo zoherejwe muri Santarafurika hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.



Topics