RDF na UPDF basoje Inama ya 7 ihuza Abayobozi b’Ingabo bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi

Inama ya karindwi y’Abayobozi b’Ingabo z' u Rwanda n' iza Uganda bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi, yasojwe uyu munsi nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro byabereye mu Karere ka Musanze.

Iyi nama yabaye mu rwego rwo gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi, umubano mwiza n’icyizere hagati y’ingabo z' ibihugu byombi.

Mu minsi itatu y’ibiganiro, intumwa z’impande zombi zasuzumye ibyemezo byafashwe mu nama ya gatandatu yabaye kuva ku ya 30 Nzeri kugeza ku ya 2 Ukwakira 2025 i Kabale muri Uganda, zinarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ryabyo rigeze.

Ibiganiro byibanze ku ngamba zo gucunga umutekano ku mupaka no gukemura ibibazo birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi butemewe, ubujura bw’amatungo, iyinjizwa n’isohoka ry’inzoga zitemewe, uburiganya no kwiyitirira abandi, n’ibindi.

Impande zombi zashimangiye ko ubufatanye bukomeye bukomeza kubaho binyuze mu biganiro bihoraho no mu bikorwa bihuriweho bigamije kongerera imbaraga umutekano ku mupaka no guteza imbere ituze mu karere.

Abitabiriye inama kandi bagaragaje akamaro ko kwagura ibikorwa by’izo nama, hagashyirwamo uruhare rw’abaturage binyuze muri gahunda z’imikoranire y’ingabo n’abaturage (CIMIC), gahunda zo kurengera ibidukikije, ndetse n’imyitozo ihuriweho y’ingabo.

Avuga mu izina ry’ubuyobozi bwa RDF, Maj Gen Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 ya RDF, yashimye umwuka mwiza, ubunyamwuga n’icyizere byaranze ibiganiro.

Yagaragaje ko ibiganiro byubaka byashimangiye ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza kubungabunga amahoro, umutekano n’icyizere ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Yanashimangiye ko abayobozi b’ingabo bazakomeza gukorana bya hafi, guhanahana amakuru no gukemura ibibazo bishya bishobora kuvuka.

Ku ruhande rwa UPDF, Maj Gen Paul Muhanguzi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 2 y’Ingabo zirwanira ku butaka,  yavuze ko UPDF yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe muri iyi nama, no gukomeza gukemura ibibazo bishya bivuka ku mupaka. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’ibihugu byombi ku buyobozi n’ubufasha bukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.

Topics