RDF NA UPDF BAKINNYE UMUKINO WA GICUTI WA GATATU WABEREYE I KABALE MU RWEGO RWO GUSHIMANGIRA IMIKORANIRE
Kabale, Uganda, 06 Ukuboza 2025
Diviziyo ya 2 y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yasuye Diviziyo ya 2 y’Ingabo za Uganda (UPDF) mu mukino wa gicuti w' umupira w' amaguru wa gatatu wahuje impande zombi i Kabale.
Iki gikorwa cyari kigamije guteza imbere ubufatanye no gushimangira umubano mwiza hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.Umukino wari urimo ishyaka n’imikinire myiza warangiye UPDF itsinze ibitego 5 kuri 2 bya RDF.
Ubuyobozi bwa Uganda bwari bwahagarariwe n' Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n' n'Igenamigambi, Hon Henry Musasizi, washimye ingabo z’ibihugu byombi ku gukoresha siporo n’ibikorwa bihuriweho mu guteza imbere ubumwe, ubufatanye n’umubano mwiza.
UPDF yari ihagarariwe n' Umuyobozi wa Diviziyo ya 2, Maj Gen Paul Muhanguzi, wavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha cyane mu kubaka icyizere n’ubusabane hagati y’ibihugu byombi.
Bakigera i Kabale, itsinda rya RDF bari kumwe na bagenzi babo ba UPDF basuye ubuyobozi bw’akarere ka Kabale. Bakiriwe n' umuyobozi mukuru w’Akarere ka Kabale, Nelson Nshangabasheija, washimye uruzinduko, agaragaza ko ubufatanye bukomeje hagati y'ingabo z'ibihugu byombi ari ingenzi mu gushyigikira umutekano, imibanire myiza n’iterambere ry’akarere.
Brig Gen Deo Rusanganwa, Umuyobozi wa Diviziyo ya 2 ya RDF akaba yari ayoboye itsinda rya RDF, yashimiye ubuyobozi bwa UPDF n’abaturage ba Kabale uburyo babakiranye urugwiro, anagaragaza ko RDF yiteguye gukomeza gukorana bya hafi na UPDF n’inzego z’ibanze ku nyungu z’abaturage b' ibihugu byombi by'umwihariko abatuye ku mipaka.
“Uyu mukino wa gicuti urenze kuba umukino; ni ikimenyetso cy’ubwitange dufatanyije mu kubungabunga amahoro, kubahana no gufatanya mu bikorwa bigamije ineza y' abaturage. Binyuze muri siporo, dukomeza imikoranire ituma imipaka yacu iba myiza kandi itekanye.”
Impande zombi kandi zakoze urugendo mu Mujyi wa Kabale, nk'ikimenyetso cy'ubumwe n’ubushake bwo gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano.
Habaye n' igikorwa cyo gutera ibiti, cyashimangiye uruhare rw' ingabo mu kubungabunga ibidukikije no kurushaho kwegerana n’abaturage.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abajyanama ba Gisirikare (défense attachés) b’u Rwanda na Uganda, Meya w’Akarere ka Gicumbi, ndetse n’abaturage bo mu gace ka Kabale.
Ingabo za UPDF na RDF bakomeje gushimangira ubufatanye bugera no ku busabane mu bikorwa bya siporo n’imikoranire n’abaturage bifite uruhare rukomeye mu kubaka umubano urambye.
Topics