RDF NA ICRC BAKOZE INAMA KU MATEGEKO MPUZAMAHANGA YUBAHIRIZWA MU BIHE BY’INTAMBARA HAMWE NO KURENGERA ABASIVILE

Kigali, 21 Ukwakira 2025

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (ICRC), uyu munsi bakoze inama y’umunsi umwe yiga ku mategeko mpuzamahanga yubahirizwa mu gihe cy’ intambara. Iyi nama yabereye i Kigali,  yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Amategeko Mpuzamahanga yubahirizwa no kurengera abasivili mu ntambara z’iki gihe.”

Iyi nama yahuje abahagarariye inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, NISS, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Ubugenzacyaha, Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora, Ikigo cya Dallaire ndetse  n’imiryango itandukanye y’ubutabazi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDF, Brig Gen Cooper Mike Mujuni, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati ya ICRC n’ Ingabo z’u Rwanda. Yagize ati: “Ubu bufatanye ni urugero rwiza rugaragaza uko imikoranire hagati y’inzego za gisirikare n’imiryango y’ubutabazi ishobora guteza imbere amahoro, umutekano ndetse n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyi nama ni ikimenyetso cy’uko RDF yiyemeje kurengera umutekano w’igihugu no kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara, ndetse no kurinda abasivile by’umwihariko n’abanyantege nke mu bihe by’intambara.

Umuyobozi wa ICRC mu Rwanda, Madamu Katia Sorin, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku gutegura iyi nama, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye hagati ya ICRC  na Leta y’u Rwanda  bushingiye ku bwizerane, kubahana no kurengera ikiremwamuntu.

Madamu Sorin yibukije abitabiriye inama ko Amasezerano ya Geneva  ari ryo shingiro ry’amategeko mpuzamahanga yubahirizwa mu gihe cy’intambara, kurengera abadafite uruhare mu ntambara, agena uburyo abarwana n’abatari mu mirwano barindwa harimo nk’abakomeretse, abasirikare barohamye mu mazi, imfungwa z’intambara, n’abafashwe bunyago mu ntambara.

Yashimangiye ko kugabanya ingaruka z'intambara ku basivile no kwita ku banyantege bisaba ubufatanye.

Topics