PEREZIDA W’INTEKO NSHINGAMATEGEKO YA MOZAMBIQUE YASUYE INZEGO Z’UMUTEKANO Z’U RWANDA ZIRI MU MUJYI WA MOCIMBOA DA PRAIA
Cabo Delgado, 23 Ukuboza 2025
Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya Mozambique, Madamu Margarida Adamugi Talapa, yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu karere ka Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado. Yari aherekejwe n’bandi bayobozi bakuru barimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, ndetse n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM) zirwanira ku butaka, Major General André Rafael Mahunguane.
Izo ntumwa zakiriwe n’Umuyobozi mukuru w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, Major General Vincent Gatama, wabahaye ishusho rusange y’uko umutekano wifashe mu gace RSF ishinzwe.
Mu ijambo rye, Perezida w' Inteko Nshingamategeko, Talapa yashimye imbaraga n’umusanzu w’inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’ingabo za Mozambique mu kurwanya iterabwoba.
Yagaragaje ko amahoro n’umutekano ari inkingi z’ingenzi z’iterambere rirambye rya Mozambique, anashishikariza Inzego z’Umutekano z’u Rwanda gukomeza kwitanga no kudatezuka ku nshingano zabo.
Yanashimye kandi ubufatanye bukomeye buri hagati y’inzego zitandukanye z' u Rwanda n’iza Mozambique, avuga ko ubwo bufatanye bugaragaza ubushake buhuriweho bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, no kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Yashimangiye ko ubwo bumwe n’ubufatanye bikomeza umubano n’ubuvandimwe hagati ya Mozambique n’u Rwanda.
Topics