Iterambere ry’Igihugu
k’uko bimeze ku ngabo z’ibindi bihugu, inshingano nyamukuru y’Ingabo z’u Rwanda ni ukurinda ubusugire bw’igihugu no kurinda ubwigenge bwacyo. Ariko, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha RDF inshingano y’inyongera yo gushyigikira intego z’iterambere ry’igihugu no kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo byugarije abaturage (human security) no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Iyi nshingano ya kabiri ya RDF ishingiye ku gitekerezo cy’uko inshingano nyamukuru yo kurinda ubusugire bw’igihugu no kurinda ubwigenge bwacyo yarushaho kugorana mu gihe cyose igihugu cyaba cyugarijwe n’ubukene bukabije n’ibindi bibazo bishingiye ku mibereho mibi.
Ubukene buturuka ku kubura amahirwe yo kwiteza imbere ni kimwe mu bituma urubyiruko rwinshi rujya mu mitwe yitwaje intwaro n’iy’ubugizi bwa nabi.
Ni muri urwo rwego guhera mu 2009, RDF yatangiye kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gushyigikira gahunda za guverinoma zo guteza imbere ubukungu binyuze muri gahunda y’Ibikorwa by’Ingabo mu Iterambere ry’Abaturage (Citizen Outreach Program – COP).
Ibikorwa bya RDF mu iterambere ry’igihugu bihuriza ku byiciro bibiri: Ibikorwa bigamije guhanga imirimo no kongera ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga, bikaba bishamikiye kuri gahunda y’Urwego rw’Abikorera ku giti cyabo mu Rwanda mu gihe ibindi bikorwa by’ingenzi bya COP bigenewe gukemura mu buryo bwihuse ibibazo abaturage basanzwe bahura nabyo, ikaba gahunda ikorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye.




Topics