MINISITIRI W’UBUBANYI N'AMAHANGA WA JAMAICA YAKIRIYE ITSINDA RY’ABASIRIKARE BA RDF

Kingston,  15 Mutarama 2026


Guverinoma ya Jamaica yakiriye itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda  ryoherejwe muri icyo gihugu gufasha mu gusana no gusubiza ku murongo ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.

Uyu muhango wo kwakira iri tsinda wabereye uyu munsi ku cyicaro gikuru cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare  i Kingston, uyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Jamaica, Senateri  Kamina Johnson Smith.

Mu ijambo yagejeje ku bagize iri tsinda, Senateri Johnson Smith yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda, ku bwo kohereza iri tsinda ry' abasirikare  bazakora imirimo y' ubwubatsi.

Yavuze ko ubunararibonye bwabo buzatanga umusanzu ukomeye mu bikorwa bya Jamaica byo kwiyubaka mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'ibiza.

Yashimye kandi ubufatanye n’ubuvandimwe by’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka zigenda ziyongera z’ibiza bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

Avuga mu izina ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Col Claudien Bizimungu yagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Jamaica. Yatanze ubutumwa buturutse ku buyobozi bwa RDF, ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kuba hafi ya Jamaica mu rugendo rwayo rwo kwiyubaka no gusana ibyangijwe n' ibiza.

Col Bizimungu yashimangiye ko kohereza iri tsinda bigaragaza icyerekezo cyagutse cy’u Rwanda mu bufatanye mpuzamahanga no mu bikorwa by’ubutabazi, agaragaza ubunararibonye bwa RDF mu bijyanye no kubaka, ndetse n’ibikorwa bigamije gufasha abaturage.

Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasirikare  ba RDF bagiye gutanga ubufasha mu kubaka, Col Moses Kayigamba, na we yagaragaje ko itsinda ayoboye rizakorana  n’Ingabo za Jamaica n’izindi nzego za Leta mu bikorwa byo gusana no gusubiza ku murongo ibyangijwe, mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’ibihugu byombi.

Topics