MINISITERI Y’INGABO YAKIRIYE ITSINDA RY'ABADEPITE BO MURI NAMIBIA

Kigali,  28 Mutarama 2026

Uyu munsi, Minisitiri w’Ingabo, Nyakubahwa Juvenal Marizamunda, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri Kimihurura, itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo  ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ingabo n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia.

Iri tsinda riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kungurana ubumenyi n’ubunararibonye ku bijyanye na politiki n’amabwiriza bigenga ububanyi n’amahanga, ingabo n’umutekano.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo,  Juvenal Marizamunda, yashimiye abadepite baturutse muri Namibia kuba barahisemo gukorera urugendo shuri rwabo mu Rwanda.

Yagaragaje impinduka zikomeye u Rwanda rwagezeho, aho Ingabo zarwo zagiye ziyubaka kinyamwuga kuva mu gihe cy' urugamba rwo  kwibohora mu ntangiriro z’imyaka y' 1990 zigahinduka urwego rwa gisirikare rugezweho kandi rufite ubunyamwuga, rurinda ubusugire bw’igihugu, rugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kandi rukanagira uruhare rukomeye mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.

Iryo tsinda kandi ryahawe ibisobanuro birambuye n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, ku rugendo rw’ivugururwa ry’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’uruhare rwazo mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.

Nyakubahwa James Unomasa, Umuyobozi w’iryo tsinda, yashimiye Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ku bwo gusangiza Namibia ubunararibonye n’urugendo rw’impinduka mu rwego rw’umutekano n’ingabo.

Topics