Amahugurwa ya Gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zibona uburezi n’amahugurwa nk’inzira nyamukuru yo guteza imbere ubushobozi bw’abasirikare no kubafasha birushijeho kugira ubunyamwuga. Binyuze mu kuzamura ubunyamwuga bw’abasirikare, nibwo buryo RDF ibona ko kurinda igihugu no guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuba ku gihugu, byagerwaho.
Ishingiye ku ishusho y’ibibazo by’umutekano bigenda bigaragara mu karere no ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’ibindi byago bishobora gutera bigasaba ikoreshwa ry’ingabo mu buryo butandukanye, RDF isanga abasirikare bagomba guhora biteguye, bityo uburezi n’amahugurwa muri RDF bigatangwa hakurikijwe amahame ngenderwaho y’inyigisho n’imyitwarire akurikira:
Kwitegura inshingano nyamukuru ariyo yo kurinda ubusugire bw’igihugu, ndetse no gutanga amahugurwa ajyanye no gukemura ibindi bibazo biza bitunguranye (contingencies).
Gutanga amahugurwa ajyanye n’ibipimo mpuzamahanga by’ubunyamwuga
Gushyiraho porogaramu z’amahugurwa zihariye zigamije gutegura ingabo gukora ibikorwa mu bice bidasanzwe.
Gukomeza ubufatanye hagati y’amashami ya RDF no hagati ya RDF n’ingabo z’ibindi bihugu kugira ngo zikorere hamwe mu bikorwa by’umutekano rusange cyangwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Gutanga ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo binyuze mu bufatanye n’amashuri makuru na za kaminuza.
Nubwo Ingabo z’u Rwanda zidakora ibikorwa bya politiki, amasomo ajyanye n’uburere mboneragihugu ni ingenzi mu Ngabo z’u Rwanda, kandi ahuzwa n’andi masomo aho gufatwa nk’amasomo yigwa ukwayo. Izi nyigisho zigamije gushimangira indangagaciro za demukarasi m; kubaha uburenganzira bwa muntu; kumenya uburenganzira n’inshingano z’abasirikare; kutavanga politiki mu kazi; agaciro k’Itegeko Nshinga nk’itegeko risumba ayandi; amahame ya demukarasi mu miyoborere; inshingano zemejwe mu mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu; kubaha ihame ry’uburinganire; imyitwarire igenga umwuga wa gisirikare n’ibindi.
RDF ifite ibigo bitanu by’ingenzi bitanga uburezi n’amahugurwa yo kongera ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda aribyo: Ikigo cy’Imyitozo cya Nasho, Ikigo cyigishirizwamo Imirwano Njyarugamba cya Gabiro, Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy).





Topics