Itsinda ry' Abayobozi bo mu Ngabo za Uganda n' u Rwanda basuye Ikigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro

Intumwa zaturutse mu Ngabo za Uganda (UPDF), ziri kumwe n’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bakorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, basuye Ikigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare mu mitwe yitwaje intwaro, giherereye mu Karere ka Musanze.

Uru ruzinduko rwari rugamije kumenya no gusobanukirwa gahunda n’ibikorwa bifasha mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, hamwe n’abo mu miryango yabo  baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Intumwa za UPDF ziri mu Rwanda kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Gashyantare 2026, aho zaje kwitabira Inama y’Abayobozi b’Ingabo bakorera ku mipaka y' ibihugu byombi.

Iyi nama ihuza abayobozi b’ingabo zikorera ku mupaka w’ibihugu byombi, bakaganira ku bufatanye mu by’umutekano no ku bibazo byambukiranya imipaka bifitiye inyungu ibihugu byombi.

Bakigera ku kigo cya Mutobo, bakiriwe na Valerie Nyirahabineza, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasilikare.

Yatanze ikiganiro gisobanura inshingano za Komisiyo mu guteza imbere amahoro arambye mu karere binyuze muri gahunda yo  gusubiza mu buzima busanzwe  abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

Yagaragaje inshingano, amahame ayigenga n’ibice by’ingenzi bigize iyi gahunda, birimo  kwinjiza mu buzima busanzwe abahoze mu mashyamba ya Congo muri FDLR bagasubizwa mu muryango nyarwanda.

Mu ruzinduko rwabo, abashyitsi basuye amashuri aho abari gusubizwa mu buzima busanzwe biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) mu byiciro bitandukanye birimo ubukanishi bw’imodoka, gusudira, kudoda no kubaza.

Bagiranye kandi ibiganiro n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR, babahaye ubuhamya bwabo, banagaragaza ubushake bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Major General Paul Muhanguzi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 2 y' Ingabo za UPDF yashimye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero ku bw’imbaraga ishyira mu kugarura no gufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’imiryango yabo.

Yashishikarije abari mu mahugurwa gukomeza kwiyubaka, avuga ko intumwa yaje ayoboye zishimiye kubona barimo kubaka ubuzima bushya mu Rwanda, anabashimira kuba barahisemo gutaha.

Yashimangiye ko kubaka igihugu ari inshingano ya buri wese, abasaba kugira uruhare rugaragara mu iterambere ryacyo.

Yongeyeho ko uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’u Rwanda na Uganda, anashishikariza abari mu mahugurwa gukangurira abacyiri mu mashyamba mu burasirazuba bwa Congo gutaha bagafatanya n'abandi baturage kubaka igihugu.

Topics