INZEGO Z’UMUTEKANO ZAKOZE IGIKORWA CYO GUTERA IBITI MU KARERE KA GAKENKE
Gakenke, 2 Ukuboza 2025
Uyu munsi, inzego zishinzwe umutekano zigizwe n’abasirikare ba RDF, Diviziyo ya 2, Abapolisi, ndetse n’abakozi ba RIB bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, bakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke. Muri iki gikorwa hatewe ibiti 2,000.
Muri iki gikorwa, Inzego zishinzwe umutekano zari kumwe n’ Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, washimye iki gikorwa kandi agaragaza ko kiri mu mujyo w’igihugu wo gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije.
Yashimye uburyo inzego z’umutekano uburyo zirinda umutekano rusange w’abaturage, zigakomeza no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage harimo n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije nko gutera ibiti.
Brig Gen Deo Rusanganwa, Umuyobozi wa Diviziyo ya 2, yashishikarije abaturage gutera ibiti gufata iya mbere mu kubifata neza no kubirinda. Yanijeje ko inzego z’umutekano zizakomeza ibikorwa nk’ibi byo gutera ibiti mu bindi bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano mu Ntara, barimo ACP Edmond Kalisa, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, hamwe na Lt Col Charles Kamali, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara muri iyo ntara.



Topics