INGABO Z'U RWANDA ZOHEREJWE MURI JAMAICA GUTANGA UBUFASHA MU GUSANA IBIKORWA REMEZO

Kigali, 14 Mutarama 2026

Uyu munsi, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje itsinda ry’abasirikare b’inzobere mu bwubatsi (military engineers) muri Jamaica, igihugu cyo mu birwa bya Karayibe, mu rwego rwo gufasha icyo gihugu gusana ibikorwa remezo byangijwe n'ibiza byatewe n’inkubi y'umuyaga wiswe Hurricane Melissa, wibasiye Jamaica mu mpera z’umwaka ushize ukangiza byinshi.

Izi Ngabo zoherejwe muri iki gihugu hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Jamaica, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.

Mbere yo guhaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy' indege cya Kigali berekeza muri Jamaica, aba basirikare bahawe impanuro na Brigadier General Faustin Tinka, Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe gukoresha imodoka z'intambara mu izina ry'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda. Yabibukije ko bagomba gukoresha ubumenyi, ubunyamwuga n’ubuhanga bafite kugira ngo barangize neza ubutumwa bahawe n’ubuyobozi bwa RDF.

Yabasabye gukora ku buryo abaturage bazahabwa ubu bufasha bazishimira umusanzu wabo, kandi bagaharanira kurangwa n’indangagaciro za RDF zirimo ikinyabupfura, nk’ishingiro ry’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati: “Ni izi ndangagaciro zatumye muhabwa ubu butumwa." Yabibukije ko igihe cyose bakwiye kurushaho kurangwa n'indangagaciro za RDF.

Hurricane Melissa yibasiye ibirwa bya Karayibe mu mpera z’Ukwakira 2025, igira ingaruka zikomeye muri Jamaica, byatumye hatangizwa ibikorwa bigari by'ubutabazi mu gihe igihugu kiri guhangana no kongera kwiyubaka.

Topics