INGABO ZA REPUBULIKA YA CENTRAFRIQUE ZINJIJE MU NGABO ABASIRIKARE BASHYA BIGISHIJWE N’INGABO Z’U RWANDA
Bangui, 29 Ugushyingo 2025
Ingabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) zinjije ku mugaragaro abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa yabo y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Muri uyu muhango hari aba Suzofisiye 121 barangije amahugurwa y’amezi atandatu yo kuyobora nayo yatanzwe n’abarimu ba RDF.
Ibirori byo gusoza amahugurwa byabereye mu kigo cya gisirikare cya Camp Kassai giherereye i Bangui, biyoborwa na Nyakubahwa Prof. Faustin Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yari mu bashyitsi bitabiriye uyu munsi mukuru.
Gen Victor Yacoub, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FACA, yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye no guhugura abasirikare. Yavuze ko kugeza ubu RDF yamaze guhugura abasirikare 2,409 baba binjiye bushya ndetse n’aba Suzofisiye 300.
Yashimye kandi abasoje amasomo ku murava n’ikinyabupfura bagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu bamaze bahugurwa.
Mu ijambo rye, Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro abasoje aya mahugurwa ko bakwiye gukomeza gutanga urugero rwiza ku bo bayobora, gutunganya akazi kabo neza barangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura mu gukorera igihugu cyabo no kuba abajyanama beza ku babakuriye.
Yanashimye kandi ubufasha bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu byombi mu gushyigikira iyi gahunda yo gutoza abasirikare.
Ibi birori byaranzwe no kugaragaza bumwe mu bumenyi bungutse, harimo imyitozo njyarugamba, kurasa, kugendera kuri Karite ( map) za gisirikare n’ibindi.


Topics