INAMA Y’ABAYOBOZI B’INGABO HAGATI YA RDF NA TPDF YATERANIYE MU RWANDA HAGAMIJWE KUGANIRA KU BIBAZO BY’UMUTEKANO BYAMBUKIRANYA IMIPAKA
Ngoma, 2 Ukuboza 2025
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Tanzania (TPDF) ziteraniye mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, kuva ku wa 02 kugeza ku wa 04 Ukuboza 2025, mu nama ya 14 y’Abayobozi b’Ingabo zikorera ku mipaka y’ibihugu byombi.
Iyi nama ihuza abayobozi b’ingabo ku mpande zombi igamije kuganira ku bibazo by’umutekano ku mipaka no gushimangira ubufatanye mu kubikemura.
Itsinda rya TPDF riyobowe na Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa, uyobora Brigade ya 202 ya TPDF, ryakiriwe na Major General Ruki Karusisi, uyobora Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda.
Bakimara kugera mu Rwanda, iryo tsinda ryasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bakirwa na Meya Bruno Rangira wabagejejeho ibibazo bigaragara mu bikorwa by’abaturage bakora bambuka imipaka ku mpande zombi mu karere ka Kirehe no mu karere ka Ngara muri Tanzania.
Umunsi wa mbere w’inama wanaranzwe no gusura ahantu hahana imbibi hagaragara ibibazo by’umutekano bihangayikishije abaturage b’impande zombi. Impande zombi zasuye Mitako mu Murenge wa Nyamugali ndetse na Bitarimpura mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe.
Impande zombi zagaragaje ko hakenewe gufatwa ingamba zihutirwa mu gukumira ibikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya umupaka no guhanga imishinga y’ubukungu izagirira akamaro abaturage bo ku mpande zombi z’umupaka.
Topics