INAMA YA 19 Y’ABAYOBOZI B’AMASHURI MAKURU YA GISIRIKARE YO KU MUGABANE WA AFURIKA YATANGIYE I KIGALI
10 Ugushyingo 2025
Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo ku mugabane wa Afurika (ACOC) yatangiye ku mugaragaro uyu munsi i Kigali, mu Rwanda. Inama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya Gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’Ikoranabuhanga.”
Uyu mwaka, iyi nama yahuje abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare bo hirya no hino muri Afurika, bagamije gufatanyiriza hamwe guteza imbere ejo hazaza h’uyu mugabane binyuze mu guhanga udushya, kuziba icyuho cy’ikoranabuhanga no kungurana inama ku kuvugurura ibijyanye n’amahugurwa n’imyigishirize ya gisirikare.
Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Hon. Juvenal Marizamunda.
Mu ijambo rye atangiza iyi nama yahurije hamwe intumwa ziturutse mu bihugu 24 bya Afurika harimo n’abahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri Marizamunda yagarutse ku kuba Afurika ikeneye ofisiye bafite ubumenyi buhagije kandi bashoboye guhangana n’ibibazo by’umutekano bihindagurika.
Yagize ati: “Ibibazo by’umutekano Afurika ihura nabyo ni byinshi birimo iterabwoba, ibibazo by’ikoranabuhanga, iby’abimukira bikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.”
“Guhangana n’ibyo bibazo bisaba abasirikare bafite ubumenyi buhanitse, bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga, bafite indangagaciro, kandi bafite ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwagutse. Ibi ni byo shingiro ry’amahugurwa akwiye y’abasirikare b’umwuga mu kinyejana cya 21.”
Yakomeje agaragaza ko muri iki gihe Isi yihuta kubera ikoranabuhanga, ubushobozi bw’inzego za gisirikare bugomba kugendana n’impinduka, bahanga udushya ndetse hakabaho gufatanya, ari byo bizagena imbaraga z’ubwirinzi bwa Afurika nk’umugabane.
Minisitiri Marizamunda yashimiye ACoC ku ruhare rwayo mu gushimangira ubumwe hagati y’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika. Binyuze muri uru rubuga, ayo mashuri ashobora gusangira ubunararibonye, guhuza gahunda z’amahugurwa, bigafasha mu kubaka urwego rw’umutekano rwubakiye k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ingabo zihora ziteguye z’uyu mugabane.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko iyi nama irenze kuba ikoraniro rihuje ibigo bikuru by’amashuri ya gisirikare:
“Iyi nama ni ihuriro ry’abayobozi n’abanyabwenge mu bya gisirikare muri Afurika. Ni ahantu ho kungurana inama, hagatunganirizwa inyigisho, ndetse hagashimangirwa ubufatanye mu rwego rwo kubaka ingabo z’Akarere n’iz’Umugabane zishobora gukorera hamwe kugira ngo hubakwe Afurika ifite umutekano hamwe no kwigira.”
Brig Gen Nyamvumba yakomeje avuga ko mu minsi itatu iri imbere, abitabiriye inama bazaganira ku ngingo zikomeye zijyanye n’amasomo ya gisirikare ku mugabane, guhuza uburyo bw’amasomo, ishyirwaho ry’ikoranabuhanga mu myigishirize.
Yagaragaje kandi ko umusaruro w’iyi nama uzagira uruhare rukomeye mu gutegura abazayobora ingabo zihuza ibihugu byinshi, bashoboye guhangana n’ibibazo by’umutekano by’uyu munsi n’iby’ejo hazaza, mu rwego rw’ubufatanye bw’Afurika mu by’umutekano.
Topics