INAMA MPUZAMAHANGA Y’ABAGABA B’INGABO ZIRWANIRA KU BUTAKA YASOJE I KIGALI

Kigali, 23 Ukwakira 2025

Inama mpuzamahanga yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali yahuje abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka, yasoje ibiganiro by’ingirakamaro byakanguriye abayobozi b’Afurika kugira uruhare rugaragara n’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano bikibangamiye iterambere ry’umugabane.Yasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.


Iyi nama yagaragaje umuhate wa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ingabo ku mugabane, ibiganiro byubaka, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, umutekano, n’ihuzabumenyi mu buyobozi bw’ingabo muri Afurika.


Inama yahuje abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka, inzobere mu bya gisirikare, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo. 

Mu ijambo rye, Minisitiri Marizamunda yashimiye abitabiriye inama ku ruhare rwabo mu biganiro byabaye, ashimangira ko ubufatanye—by’umwihariko mu mahugurwa ahuriweho no gusangira ubumenyi—ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’amahoro n’amajyambere muri Afurika no ku isi muri rusange.


Yagize ati: “Mwaganiriye ku mpinduka ziri kuba mu mutekano ku isi no mu karere, ndetse mwiyemeza kubaka ubushobozi, ubunyamwuga, n’ubushake bwo guhora mwiteguye  kuba nk’ingabo zirwanira ku butaka.”

Yakomeje agaragaza ko ibiganiro byabaye byibukije ko “turi mu gihe kigoye kigaragaza ibibazo by’umutekano byigaragaza mu ntambara, ibibazo by’umutekano muke byambukiranya imipaka, ndetse n’ibindi bisaba ibisubizo bikwiye.

Muri ibi bihe, uruhare rw’ingabo zirwanira ku butaka ni ingenzi cyane. Nizo zitabara mu bihe bikomeye, zigahagarika imvururu, kandi zigashyiraho umusingi w’amahoro.”

Nyuma yo gusoza inama, abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Topics