BRIGADE Y' INGABO ZA RDF ZIRWANIRA KU BUTAKA YASOJE AMAHUGURWA I GABIRO

Gabiro, 6 Ukuboza 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’Ingabo ku rwego rwa Brigade yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro.

Iyo Brigade yari imaze amezi atanu n’icyumweru kimwe mu mahugurwa yisumbuye y' ingabo zirwanira ku butaka (Advanced Infantry Course).

Mu ijambo rye, Gen Mubarakh yashimiye abasirikare barangije amahugurwa, agaragaza uruhare rukomeye ayo mahugurwa agira mu gutegura abasirikare kurinda ubusugire bw’igihugu no guhangana n' ibyahungabanya umutekano.

Yavuze ko uretse ubumenyi bwa mu bya gisirikare, aya mahugurwa yanashimangiye inyigisho z' ikinyabupfura( discipline) kiranga RDF ari nayo nkingi ikomeye ifasha abasirikare kugira indangagaciro za RDF, gukorana  ubunyamwuga no gusohoza inshingano zabo neza.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yasabye  abasirikare gukoresha ubumenyi n' ikinyabupfura bagaragaje mu mahugurwa mu gusohoza inshingano zabo

Topics