ABAJYANAMA MU BYA GISIRIKARE BAHAGARARIYE IBIHUGU BITANDUKANYE MU RWANDA BASUYE IKIGO CYA MUTOBO GISHINZWE KWAKIRA ABAHOZE MU MITWE YA GISIRIKARE NO KUBASUBIZA MU MIBEREHO ISANZWE, NDETSE BANASURA ISHURI RIKURU RY’INGABO Z’U RWANDA
Musanze, 28 Ugushyingo 2025
Abajyanama mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basuye Ikigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, bagamije gusobanukirwa neza uburyo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakirwa, bagafashwa mu gusubizwa mu buzima busanzwe no kongera kwinjizwa mu muryango nyarwanda.
Itsinda ryakiriwe na Madamu Valérie Nyirahabineza, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze mu mitwe ya gisirikare (RDRC), ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’iyi Komisiyo.
Yabagejejeho inshingano z’Ikigo cya Mutobo, asobanura uruhare kigira mu kwakira no gufasha abahoze muri FDLR, kugira ngo bajye mu buzima busanzwe iyo batahutse bavuye mu mashyamba ya Congo. Yasobanuye ko iki gikorwa gifata igihe kingana n’amezi atatu, kikaba kigizwe n’inyigisho z’uburere mboneragihugu, amahugurwa y’imyuga no kwihangira imirimo, n’ubufasha bw’imibereho bugamije gutuma aba bahoze ari abarwanyi baba abaturage bubahiriza amategeko kandi biteza imbere, bagateza n’imbere igihugu.
Abajyanama mu bya gisirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bumvise ubuhamya bwa bamwe mu bahoze ari abarwanyi, basobanuye ubuzima bwo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imikorere ya FDLR, ndetse n’uburyo bakiriwe neza bageze mu Rwanda. Basangije itsinda uburyo bahawe inyigisho n’amahugurwa y’ubumenyi-ngiro bibafasha gusubira mu buzima busanzwe no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Nyuma y’uru ruzinduko, Madamu Nyirahabineza yagize ati: “Twizeye ko iri tsinda rizajya kubwira Isi ko FDLR ihari kandi ikorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, kandi ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye—zirimo ubukangurambaga butandukanye—bugamije gukangurira abakiri mu mashyamba gushyira intwaro hasi bakagaruka kubaka igihugu.”
Nyuma yaho, iri tsinda ry’abashyitsi ryasuye Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda i Musanze, bakirwa n’Umuyobozi w’Ikigo, Brig Gen Andrew Nyamvumba, hamwe n’abarimu b’Ikigo. Umuyobozi w’Ikigo yabagejejeho inshingano z’Ikigo zo gutanga amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ku bayobozi b’ingabo, no kubaha ubumenyi mu kuyobora ibikorwa byo mu rwego rw’umutekano muri iki gihe kigaragaramo ingorane nyinshi z’umutekano.
Yagaragaje ko iki Kigo gihugura abasirikare b’Abanyarwanda ndetse n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo. Yagize ati: “Imwe mu mbaraga z’iki Kigo, kandi ihuye n’impamvu y’uruzinduko rwanyu, ni uko twakira abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye. Dufite amahirwe yo kwakira abanyeshuri baturuka hirya no hino, bakazana ubunararibonye, umuco n’ibitekerezo bitandukanye. Uru ruhererekane rw’inyigisho ruteza imbere imikoranire no kubaka ubucuti bw’umwihariko bushingira ku mubano wa gisirikare mu gihe kizaza.”
Col Cyril Chevauchet, Umujyanama mu bya gisirikare uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda, yashimiye RDF ku mahirwe bahawe yo gusura Ikigo cya Mutobo ndetse n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’ u Rwanda, anashimira uburyo bakiranywe urugwiro.



Topics