UMUNYAMABANGA WA LETA MU NTARA YA CABO DELGADO YASUYE INGABO Z' U RWANDA MURI MOCÍMBOA DA PRAIA
Mocímboa da Praia, 22 Ugushyingo 2025
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, uyu munsi yasuye Inzego z'umutekano z'u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka Mocímboa da Praia. Yari aherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Mocímboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza abantu mu gisirikare muri Cabo Delgado, Lt Col Elsa Domingos Zimia n'Umuyobozi w’Umujyi wa Mocímboa da Praia, Herena Bandeila.
Intego y’uru ruzinduko yari ugushimangira ubufatanye n’imikoranire n’Inzego z'umutekano z’u Rwanda.
Itsinda ry’abashyitsi ryakiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'Inzego z'umutekano z' u Rwanda, Maj Gen Vincent Gatama, ari kumwe n' ukuriye ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, CP Bertin Mutezintare, hamwe n’abandi bayobozi. Abashyitsi bahawe ishusho rusange y’umutekano n'ibikorwa Inzego z'umutekano z'u Rwanda zikomeje gukora mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.


Topics
Members of the Rwandan Community in South Sudan, alongside representatives from the international community, gathered to commemorate the 32nd…
Rwandan peacekeepers serving under the United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA), in…
The Rwanda Security Force (RSF-5), were joined today by Mozambican security organs, government officials and TotalEnergies Group representatives to…
Students from the Rwanda Defence Force Senior Command and Staff College (RDF SCSC), Nyakinama, have commenced a five-day National Study Tour (NST).…
Officers and other ranks of the Rwanda Defence Force (RDF) have successfully completed a Basic Special Operations Course at the Basic Military…
Rwandan peacekeepers conducted a medical outreach at Bimbo Women's Prison in the outskirts of Bangui City, responding to a request from prison…
The Ministry of Defence and the Rwanda Defence Force (RDF) today hosted Defence Attachés (DAs) and associates accredited to Rwanda for a security…
The Rwanda Defence Force (RDF) and the Tanzania People’s Defence Force (TPDF) today concluded the 15th Proximity Commanders’ Meeting after three days…
Today, the Sector Commander of Sector South, Brigadier General Shishir Bharadwaj visited Rwandan peacekeepers ( RWANBATT-3), currently deployed under…