ABANYESHURI BO MU ISHURI RIKURU RYA GISIRIKARE RYA NYAKINAMA BASUYE INGORO YO KUBOHORA IGIHUGU KU MULINDI
Mulindi, 7 Ukwakira 2025
Uyu munsi, Abanyeshuri bagize Icyiciro cya 25 biga amasomo ajyanye n'imiyoborere y'ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze, basuye Ingoro y'u Rwanda y’urugamba rwo kubohora igihugu ku Mulindi, mu rwego rw’urugendoshuri rujyanye no gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwo kubohora igihugu rwagizwemo uruhare n’Ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army).
Uru rugendoshuri ni rumwe mu zigamije gusura ahantu ndangamateka mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, ahatangirijwe ndetse hakanabera ibyiciro by'ingenzi by'urugamba rwo kubohora igihugu.
Uru rugendoshuri rufite intego yo gukomeza gutoza no kongerera ubumenyi ba ofisiye, binyuze mu masomo ajyanye n’urugamba. Rufasha kandi abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Aba banyeshuri bahawe ibiganiro na ba ofisiye bakuru bari mu kiruhuko cy'iza bukuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aho babahaye ubuhamya bugaragaza imbogamizi bahuye na zo ku rugamba, n’ibyemezo by’ingenzi bya gisirikare byagiye bifatwa bikagira uruhare rufatika mu guhindura isura urugamba.
Ibyo biganiro byagarutse ku byafashije ingabo za RPA gutsinda urugamba, birimo ubuyobozi buhamye, imyitwarire myiza y’ingabo, uburyo bw’imirwanire ifite intego, gushyigikirwa n’abaturage ndetse n'umurava n'umuhate by’ingabo.
Nk’uko biri muri gahunda y’urugendoshuri, aba banyeshuri bazakomeza gusura ibindi bice ndangamateka by’ingenzi bifitanye isano n’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’urugamba rwo guhagarika Jenoside, kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’umurage w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Topics
Today, the Defence Spokesperson, Brig Gen Ronald RWIVANGA, joined employees from Rwanda Revenue Authority (RRA) and the Office of Auditor General…
Members of the Rwandan Community in South Sudan, alongside representatives from the international community, gathered to commemorate the 32nd…
Rwandan peacekeepers serving under the United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA), in…
The Rwanda Security Force (RSF-5), were joined today by Mozambican security organs, government officials and TotalEnergies Group representatives to…
Students from the Rwanda Defence Force Senior Command and Staff College (RDF SCSC), Nyakinama, have commenced a five-day National Study Tour (NST).…
Officers and other ranks of the Rwanda Defence Force (RDF) have successfully completed a Basic Special Operations Course at the Basic Military…
Rwandan peacekeepers conducted a medical outreach at Bimbo Women's Prison in the outskirts of Bangui City, responding to a request from prison…
The Ministry of Defence and the Rwanda Defence Force (RDF) today hosted Defence Attachés (DAs) and associates accredited to Rwanda for a security…
The Rwanda Defence Force (RDF) and the Tanzania People’s Defence Force (TPDF) today concluded the 15th Proximity Commanders’ Meeting after three days…