INGABO NA POLISI BY’U RWANDA NA FONDASIYO YA FRED HOLLOWS YO MU RWANDA BATANZE SERIVISI Z’UBUVUZI BW’AMASO HARIMO NO KUBAGA ISHAZA KU BARWAYI BATISHOBOYE MU KARERE KA NYAGATARE
Mu bikorwa bikomeje bya gahunda y’Inzego z’Umutekano yo gufasha abaturage mu mibereho myiza, bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Fondasiyo ya Fred Hollows yo mu Rwanda, hatanzwe serivisi zo kuvura indwara z’amaso no kubaga ishaza ku barwayi bo mu Karere ka Nyagatare ku Bitaro bya Gatunda.
Abasaga 150 biteganyijwe ko muri iki cyumweru bazabagirwa ishaza ku Bitaro bya Gatunda muri iyi gahunda igamije gufasha kuvura abaturage bafite ibibazo by’amaso cyane cyane hibandwa ku buzima bw’abatishoboye.
Brig Gen Dr John Nkurikiye, Umugaba Mukuru Wungirije ushinzwe Serivisi z’Ubuzima mu Ngabo z'u Rwanda, yashimangiye uruhare rukomeye rw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu kugeza serivisi z’ubuvuzi bwihariye ku baturage hirya no hino mu gihugu. Yavuze ko iyi gahunda igaragaza ubushake bw’inzego z’umutekano bwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bufasha bw’ubuvuzi.
Brig Gen Dr Nkurikiye kandi yagaragaje kandi ko iyi gahunda igamije kubaga abarwayi barenga 6,000 bafite ibibazo by’amaso hirya no hino mu gihugu muri uyu mwaka. Yashimye kandi ubufatanye bukomeye buri hagati y’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Fondasiyo ya Fred Hollows yo mu Rwanda mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bufite ireme ku baturage.
Tiva Kananura, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Fred Hollows yo mu Rwanda, yavuze ko ubufatanye n’inzego z’umutekano bugamije kugabanya ubuhumyi bushobora kwirindwa mu gihugu no kongera uburyo abaturage babona serivisi nziza zo kuvura amaso, cyane cyane abafite imyaka 50 kuzamura.
Mukandereya Philomene yishimiye cyane kongera kubona nyuma y’imyaka ibiri yari amaze atabona bitewe n’indwara y’ishaza. Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uburyo akomeje kwita ku banyarwanda, cyane cyane abatishoboye.
Higiro François, umugabo wa Philomene, wari umaze imyaka itatu afite ikibazo cyo kutabona, yashimye abaganga ba gisirikare bamufashije kongera kubona nyuma y’imyaka yari amaze aba mu mwijima.
More News
OFFICERS AND OTHER RANKS COMPLETE MILITARY CAREER COURSES AT GABIRO COMBAT TRAINING CENTRE
Today, 489 trainees comprising senior officers, junior officers, and other ranks from the Rwanda Defence Force, Rwanda National Police, and Rwanda…
RDF ENGINEERS RETURN HOME AFTER HUMANITARIAN SUPPORT MISSION IN JAMAICA
A contingent of military engineers from the Rwanda Defence Force (RDF) returned home safely today after successfully completing a humanitarian mission…
RDF COMMAND AND STAFF COLLEGE LAUNCHES INTERNATIONAL RELATIONS AND SECURITY COURSE
The RDF Command and Staff College today launched the International Relations and Security Course, the first in a new series of strategic-level…
ARMY COMMANDER OF MOZAMBICAN ARMED FORCES VISITS RWANDA SECURITY FORCES IN MOCÍMBOA DA PRAIA
The Army Commander of the Mozambique Armed Defence Forces (FADM), Major General André Rafael Mahunguane, today visited the Rwandan Joint Task Force…
CEOs of Military Industrial Facilities from EAC meet in Rwanda to advance cooperation
Chief Executive Officers of Military Industrial Facilities from member states of the East African Community (EAC) convened in Kigali for a three-day…
RWANDA SECURITY FORCES IN CABO DELGADO REHABILITATE MACOMIA PRIMARY SCHOOL
On 9th March 2026, the Rwanda Security Forces (Task Force Brigade Group 6), operating in Cabo Delgado Province, Mozambique, handed over a block of…
RDF SOLDIERS COMPLETE BASIC COUNTER - TERRORISM TRAINING
Officers and other ranks from the Rwanda Defence Force (RDF) Special Operations Force have successfully completed a 22-week Basic Counter-Terrorism…
RWANDAN PEACEKEEPERS IN SOUTH SUDAN HONOURED WITH UN MEDALS FOR EXEMPLARY SERVICE
Rwandan peacekeepers (Rwanbatt-1) serving under the United Nations Mission in South Sudan (UNMISS) were today awarded United Nations medals in…
RDF CONTINGENT AND JDF ENGINEERS CONDUCTED UMUGANDA AT BLESSED ASSURANCE ORPHANAGE IN ST. JAMES PARISH
Today, the Rwanda Defence Force (RDF) Engineer Contingent in Jamaica with the Jamaica Defence Force (JDF) Engineers, conducted, Umuganda at Blessed…
RWANDA DEFENCE FORCE ARMY CHIEF OF STAFF BEGINS HIS VISIT TO CABO DELGADO, MOZAMBIQUE
The Army Chief of Staff (ACOS) of the Rwanda Defence Force (RDF), Major General Vincent Nyakarundi, today commenced an official visit to Cabo Delgado…