UMUYOBOZI MUKURU MU NGABO Z’U RWANDA USHINZWE UBUFATANYE BWA GISIRIKARE N’ABASIVILI YAGANIRIJE URUBYIRUKO RURI MU MAHUGURWA Y’UBURERE MBONERAGIHUGU MU KIGO CY’IGIHUGU CY’UBUTORE
Burera, 19 Ugushyingo 2025
Kuri uyu munsi, Umuyobozi mukuru mu ngabo z’u Rwanda ushinzwe ubufatanye bwa Gisirikare n’Abasivili (Chief J9), Col. Désiré Migambi Mungamba, yatanze ikiganiro ku rubyiruko rugize Itorero Imbuto Zitoshye rukaba ruri mu mahugurwa y’icyumweru kimwe y’uburere mboneragihugu (16–22 Ugushyingo 2025) ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubutore giherereye Nkumba, mu Karere ka Burera.
Aya mahugurwa, agize icyiciro cya kabiri cy’Itorero Imbuto Zitoshye, yahurije hamwe abanyeshuri 131 barangije amashuri yisumbuye bafashijwe n’Imbuto Foundation binyuze muri gahunda yayo yitwa Edified Generation.
Col. Migambi yatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umurage tuvoma mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yibukije urubyiruko indangagaciro nyarwanda zarangaga abakurambere zirimo ubumwe, ubusugire bw’igihugu, gukunda igihugu, amahoro n’iterambere—indangagaciro zahoze zirinze umwimerere n’ubumwe by’Abanyarwanda, ariko zikaza gusenywa n’ubutegetsi bw’abakoloni, ndetse n’ubutegetsi bwakurikiye Ubukoloni burimo n’ubwa Habyarimana, bwashyizeho politiki yo gucamo Abanyarwanda ibice. Iyo politiki yarangiye ishinze imizi y’amacakubiri, ivangura n’itoteza byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Colonel Migambi yagaragaje uburyo Ingabo za RPA zasubije Abanyarwanda ubumwe n’agaciro nyuma y’igihe kirekire cy’ubuyobozi bubi, asobanura ko ibikorwa bya gisirikare bya RPA byari bigamije kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yanashimangiye uruhare rw’ubuyobozi bureba kure burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, watoje abanyarwanda indangagaciro zo gukunda igihugu n’ubumwe ari zo zashibutseho impinduka zidasanzwe n’iterambere u Rwanda rufite uyu munsi.
Col. Migambi yasabye urubyiruko kurangwa n’ubumwe, indangagaciro zo kwitangira igihugu, ikinyabupfura n’ubunyangamugayo, no guharanira kuba intangarugero ndetse n’abayobozi b’ejo hazaza b’u Rwanda.
More News
RDF AND RNP PERSONNEL COMPLETE CAREER COURSES IN GABIRO COMBAT TRAINING CENTRE
Gabiro, 16 August 2024
Over 450 officers and other ranks from the Rwanda Defence Force (RDF), Rwanda National Police (RNP), and Rwanda Correctional…
RDF MILITARY POLICE COMPLETE VIP PROTECTION COURSE AT GAKO
Gako, 14 August 2024
100 personnel from Rwanda Defence Force (RDF) Military police have successfully completed a six-week intensive training program…
THE CHIEF OF DEFENCE FORCES OF THE UGANDA PEOPLES' DEFENCE FORCES VISITS RDF HEADQUARTERS
Kigali, 12 August 2024
Today, the Uganda People's Defence Forces (UPDF) Chief of Defence Forces (CDF) Gen Muhoozi Kainerugaba along with his…
AU Compliance and Accountability in Peace Support Operations workshop concludes
Kigali, 10 August 2024
Today, representatives of member states of the East African Standby Force concluded a ten-day workshop on African Union…
THE RDF ARMY CHIEF OF STAFF ACKNOWLEDGES THE EXCELLENT WORK CARRIED OUT BY THE RWANDAN PEACEKEEPERS IN BOSSEMBÉLÉ
Bossembélé, 8 August 2024
The RDF Army Chief of Staff, Maj Gen Vicent Nyakarundi who is currently in the Central African Republic to visit Rwandan…
Senior Delegation of Chinese People’s Liberation Army visits MOD and RDF HQs
Kigali, 8 August 2024
Hon J Marizamunda, the Minister of Defence and Gen MK Mubarakh, the Chief of Defence Staff of the Rwanda Defence Force,…
THE RDF ARMY CHIEF OF STAFF VISITS SRSG AFTER INSPECTING RWANDAN PEACEKEEPERS IN BRIA
Bria, 7 August 2024
Today, the Rwanda Defence Force (RDF) Army Chief of Staff (ACOS), Major General Vincent Nyakarundi, visited the Special…
RDF Infantry Brigade completes Advanced Infantry Course
Gabiro, 6 August 2024
The Rwanda Defence Force (RDF) Chief of Defence Staff, Gen MK Mubarakh presided over the pass out ceremony of an Infantry…