UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA SOMALIYA YASUYE ICYICARO GIKURU CY’INGABO Z’U RWANDA
Kigali, ku wa 7 Ukwakira 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somaliya (SNAF), Maj Gen Odawa Yusuf Rage, n’intumwa ayoboye, bari mu ruzinduko rw'iminsi itandatu mu Rwanda, uyu munsi, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura. Uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko rwe, Maj Gen Odawa Yusuf Rage yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ingabo, Nyakubahwa Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh.
Uru ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somaliya rugamije gushyira mu bikorwa gahunda y’Ingabo za Somaliya yo gukomeza gushimangira ubufatanye n'ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ibifatwa nk’intambwe ikomeye mu kubungabunga amahoro n'umutekano mu karere.
Mu biganiro bagiranye, intumwa z'Ingabo za Somalia zahawe ishusho rusange y’umutekano mu karere, n’uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.
Izi ntumwa zo mu Ngabo za Somaliya kandi zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye. Biteganyijwe kandi ko bazasura ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo, ndetse n’Ingoro y’Umurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside
More News
RDF Receives Training and Watercraft Spare Parts from the US Department of Defense
The United States Defense Attaché Office, through its International Military Education and Training (IMET) program, this month welcomed four United…
The Students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff college, Jaji (Kaduna) pays courtesy call to the RDF Chief of General Staff
The students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff College who are in the country for one week regional study tour paid a…
Kigali Conference calls for more women at all levels of peacekeeping operations
Participants of a high-level conference organized by UNIFEM and the Rwanda Defence Forces (RDF) have issued a declaration calling for programmed…
Gen. KABAREBE leads military chiefs meeting with American war scholars
The visiting delegation of seventeen US Air War College students and professors yesterday held discussions with several Rwanda Defence Forces (RDF)…
Military officers attend peacekeeping course
NYAKINAMA — A four-day international peace keeping conference opened Tuesday at the Rwanda Military Academy in Nyakinama. It was officially opened by…
57 RDF officers re-deployed
The military has deployed, transferred and appointed into senior and middle-level positions a total of 57 officers, the highest ranking being Brig.…