UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA GAMBIA YASUYE ISHURI RIKURU RYA GISIRIKARE RYA NYAKINAMA
Musanze, 15 Ukwakira 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, uyu munsi yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF CSC) , mu Karere ka Musanze, aho yatanze isomo kuri ba ofisiye bakuru bagize icyiciro cya 14 cy’amahugurwa bari kwigira muri iri shuri. Iri somo ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye mu Karere: Gushimangira ukwishakamo ibisubizo nk’Abanyafurika ku bibazo bya Afurika.”
Akigera muri iri shuri, Lieutenant General Cham n’intumwa ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri, Brigadier General Andrew Nyamvumba ari kumwe n’abandi bagize ubuyobozi bw’Ishuri. Yasobanuriwe intego n’icyerekezo by’iryo shuri, ari byo gutoza abayobozi b’ingabo bafite ubushobozi buhanitse n'ubushishozi, mu Ngabo z’u Rwanda n’iz'ibindi bihugu by'amahanga zifatanya nabyo.
Uru ruzinduko rwari rugamije gukomeza gusangira ubunararibonye mu bya gisirikare, iterambere ry’umwuga no kurebera hamwe amahirwe y'imikoranire mu gihe kizaza mu bijyanye n’uburezi n’amahugurwa ya gisirikare.
Mu isomo yahaye icyiciro cya 14 cya ba ofisiye bakuru biga muri RDF CSC, Lieutenant General Cham yagize ati: "Guhera mu Karere ka Sahel kugeza mu Ihembe rya Afurika, uhereye mu Karere k’Ibiyaga Bigari kugera ku Nkombe z’Inyanja ya Atalantika, ibihugu byacu bihura n’ibibazo binyuranye birimo iterabwoba, ubujura bwo mu mazi, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, uburobyi butemewe, ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, hamwe n’ibibazo politiki."
Yakomeje agira ati: "Niturushaho kubaka ubushobozi, tugashimangira ubufatanye no kubaka icyizere, Ingabo zacu ntizizarinda imbibi gusa, ahubwo zizaharanira ishema ryacu, iterambere n’inzozi zacu."
Yavuze ko Abanya-Gambia bashyigikiye icyerekezo rusange cyo guharanira kwigira kwa Afurika, ituje kandi iteye imbere aho buri musirikare, buri muturage n’umuyobozi wese yemera ko Afurika ishoboye kandi igomba kwirindira umutekano. Yagaragaje ko ubufatanye mu by’umutekano no kubaka ubushobozi hagati y’ingabo z’ibihugu bya Afurika ari ingenzi mu kugera ku mahoro arambye.
Mu ruzinduko rwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia yashimye uruhare rw’ishuri rikuru rya Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu guteza imbere ireme ry’uburezi n’amahugurwa ya gisirikare, ndetse n’uruhare rifite mu kubaka amahoro n’umutekano mu karere.
More News
END-OF-YEAR MESSAGE FROM H.E. THE PRESIDENT OF THE REPUBLIC AND COMMANDER-IN-CHIEF OF RWANDA’S DEFENCE AND SECURITY FORCES
Officers, Men, and Women of Rwanda’s Defence and Security Forces,
As we close another year, I take this moment to express my deepest gratitude for…
RWANDA SECURITY FORCES CONDUCT COMMUNITY WORK IN MACOMIA TOWN, CABO DELGADO PROVINCE
28 December 2024,
Rwandan Security Force (RSF) deployed in Macomia district, Cabo Delgado Province, Mozambique participated in community work…
MILITARY HEALTH SERVICE CHIEF OF STAFF ENGAGES RDF MEDICS ON SERVICE DELIVERY
Kigali, 26 December 2024
At RDF Headquarters in Kimihurura, Maj Gen Ephrem Rurangwa, Chief of Staff of the Military Health Services (MHS COS),…
EASF Concludes its Policy Organs Meeting in Kigali
Kigali, 21 December 2024
The Eastern Africa Standby Force (EASF) concluded its 33rd Policy Organs Meeting today, 21 December 2024, after six days of…
EASF CHIEFS OF DEFENCE CONVENE IN KIGALI FOR STRONGER PARTNERSHIP
Kigali, 19 December 2024
Today, the Eastern Africa Standby Force (EASF) Chiefs of Defence joined the Experts Working Group at the 33rd Policy Organs…
Rwanda hosts Eastern Africa Standby Force’s 33rd Policy Organs Meeting
Kigali, 16 December 2024
The Eastern Africa Standby Force (EASF) has begun its 33rd Policy Organs Meeting today, held in Rwanda at Kigali Convention…
RDF host an end-of-year dinner to honor the Defence Attachés accredited to Rwanda
Kigali, 13 December 2024
The Rwanda Defence Force (RDF) held an end-of-year dinner this evening to honor Defence Attachés, both resident and…
Defence Attachés Accredited to Rwanda gather at RDF Headquarters for a Security Briefing
Kigali, 13 December 2024
Defence attachés accredited to Rwanda were hosted today to a security briefing at the MINADEF/RDF Headquarters in…
PRIME MINISTER PRESIDES OVER SWEARING-IN CEREMONY OF NEW MILITARY HIGH COURT OFFICIALS
Kigali, 10 December 2024
The Right Hon. Prime Minister, Dr. Edouard Ngirente, officiated the Swearing-In Ceremony of newly appointed officials for…
Sergeant Minani Gervais arraigned in Military tribunal for killing 5 civilians in Nyamasheke district
Nyamasheke, 3 December 2024
Sergeant Minani Gervais was arraigned before a military tribunal today on murder charges related to the deaths of five…