Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA GAMBIA YASUYE ICYICARO GIKURU CY’INGABO Z’U RWANDA

Kigali, 13 Ukwakira 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 17 Ukwakira 2025, uyu munsi yasuye Icyicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda giherereye ku Kimihurura.

Intego y’uruzinduko rwe  ni ugushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe buri hagati y’Ingabo za Gambia n’Ingabo z’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko, Lieutenant General Cham yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General MK Mubarakh.

Lieutenant General Cham yagaragarijwe ishusho y'umutekano mu karere, n’uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino muri Afurika.

Mu gitondo cy’uyu munsi kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasura Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Muri uru ruzinduko, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia azanasura ibigo bitandukanye bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda.

More News

Monday, 28 July, 2008

SPLA delegation visits Rwanda

Eight (8) General Officers and one (1) Senior Officer from the Sudan People’s Liberation Army (SPLA) General Headquarters are in Rwanda from 26 July –…

Read more