Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Uko kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byabaye inkingi y’iterambere mu MURYANGO WA Musanabaganwa

 

Musanabaganwa Marie-Françoise, Umukozi w’Umurenge wa Gashenyi ushinzwe irangamimerere na Notariya, avuga ko umuryango wasobanukiwe neza akamaro k’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, biwufasha kugera ku iterambere kuko uhuriza hamwe imbaraga kandi ukagendera kure amakimbirane. 

Ni ubuhamya yatanze Ubwo abadepite bagize Komisiyo ya Politiki n’Imibereho myiza [Usta Kayitesi & Télesphore Ngarambe] basuraga Umurenge wa Gakenke mu ruzinduko rugamije kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Karere.

Bagiranye ibiganiro n’ibyiciro binyuranye bigamije kurebera hamwe uko kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigira uruhare mu iterambere ry’umuryango

Musanabaganwa yasobanuye ko ababyeyi be bari abahinzi ariko kubera kumva no gusobanukirwa akamaro k’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bashyize hamwe baharanira iterambere ry’umuryango. 

Ati “Kubera kumvikana no kumenya akamaro ka buri ruhande mu rugo, batureze neza twigirira umumaro, tugirira n’igihugu cyacu Akamaro.” 

Musanabaganwa Marie-Françoise avuga ko uburere bwiza ababyayi be babatoje, bwabafashije gukura neza n’abana babakomokaho, bakabafasha gukuza impano zabo nta numwe usigajwe inyuma kubera ko ari umuhungu cyangwa ari umukobwa.

More News

30 March 2019

RDF enrolls new soldiers

Nasho, 29 March 2019

Rwanda Defence Forces (RDF) has today enrolled new soldiers into the force after completion of one year of military training at…

Read more