UBUTUMWA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA AKABA N’UMUGABA W’IKIRENGA W’INGABO Z’U RWANDA (RDF) YAGENEYE INGABO Z’U RWANDA N’INZEGO Z'UMUTEKANO
Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, nifujrije ba Ofisiye n’abasirikare bato bo mu ngabo z’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano hamwe n’imiryango yanyu, Umwaka Mushya Muhire wa 2023.
Ubwo dusoza Umwaka wa 2022, ndashaka kubashimimira akazi k’intangarugero mwakoranye umuhate n’ubunyamwuga mu gusohoza inshingano yanyu y’ibanze yo kurinda Abanyarwanda n’ubusugire bw’igihugu munakemura ibibazo bindi bibangamira ituze n’imibereho y’abaturage byo shingiro ry’amahoro arambye.
Hanze y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano zagize uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano mu bihugu by’inshuti byo muri Afurika, by’umwihariko mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cya Santarafurika (CAR) binyuze mu butwerererane bw’ibihugu byombi.
Abari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mukomeje kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda, aho mubigaragaza mushimangira indangagaciro zituranga.
Ndagira ngo mbashimire mwese byimazeyo guhesha ishema igihugu cyacu.
Mu mpera z’umwaka ntabwo biba byoroshye kuba kure y’inshuti n’imiryango, cyane ndavuga ku bari mu kazi hanze y’igihugu. Igihugu cyacu kirabashimira uwo mutima w’ ubwitange ntagereranywa.
Ndunamira bagenzi bacu babuze ubuzima ku bwo kwitanga bakorera igihugu cyacu n’Isi muri uyu mwaka wa 2022. Ndahumuriza byimazeyo imiryango yabo, kandi ndabizeza ko abayobozi n’Abanyarwanda bari kumwe namwe.
Intangiriro y’umwaka mushya ni umwanya wo kuvugurura imihigo yawe yo kurinda igihugu cyacu icyarutera icyo ari cyo cyose, kugira ngo dushobore gukomeza iterambere ry’u Rwanda mu bukungu n’imibereho myiza.
Reka nsoze na none mbifuriza ibyiza muri uyu mwaka mushya.
Imana ihe umugisha u Rwanda.
More News
The Students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff college, Jaji (Kaduna) pays courtesy call to the RDF Chief of General Staff
The students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff College who are in the country for one week regional study tour paid a…
Kigali Conference calls for more women at all levels of peacekeeping operations
Participants of a high-level conference organized by UNIFEM and the Rwanda Defence Forces (RDF) have issued a declaration calling for programmed…
Gen. KABAREBE leads military chiefs meeting with American war scholars
The visiting delegation of seventeen US Air War College students and professors yesterday held discussions with several Rwanda Defence Forces (RDF)…
Military officers attend peacekeeping course
NYAKINAMA — A four-day international peace keeping conference opened Tuesday at the Rwanda Military Academy in Nyakinama. It was officially opened by…
57 RDF officers re-deployed
The military has deployed, transferred and appointed into senior and middle-level positions a total of 57 officers, the highest ranking being Brig.…