UBUTUMWA BUSOZA UMWAKA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA AKABA N’UMUGABA W’IKIRENGA W’INGABO Z’U RWANDA YAGENEYE INGABO Z’IGIHUGU N’INZEGO Z’UMUTEKANO
Ba Ofisiye, abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano
Mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera igihugu cyacu. Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mwaka wasuzumye ukwigira kwacu mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa byanyu byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro, umutekano, n’iterambere mu karere no hanze yako.
Muri uyu mwaka twizihije amateka y’ingenzi ku gihugu cyacu; imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 tumaze tugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose.
Uruhare mufite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage ni ingirakamaro cyane. Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye.
Mu gihe twinjira mu mwaka mushya, ndabashishikariza gukomeza guharanira gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama biranga inzego zacu z’umutekano. Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe.
Ku miryango iri mu gahinda ko kubura ababo baguye mu kazi, ndabashimira igitambo batanze kandi mbizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.
Mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango wanjye bwite, mbifurije mwebwe n’imiryango yanyu iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire. Mukomeze gukorera igihugu cyacu mu cyubahiro, ubwitange bwanyu buhore bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo.
Ndabashimiye ku bw’umurimo wanyu udasanzwe.
More News
UMUNYAMABANGA WA LETA MU NTARA YA CABO DELGADO YASUYE INGABO Z' U RWANDA MURI MOCÍMBOA DA PRAIA
Mocímboa da Praia, 22 Ugushyingo 2025
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, uyu munsi yasuye Inzego…
SECRETARY OF STATE FOR CABO DELGADO PROVINCE VISITS RWANDA SECURITY FORCES IN MOCÍMBOA DA PRAIA
Mocímboa da Praia, 22 November 2025
The Secretary of State for Cabo Delgado Province, Fernando Bemane de Sousa, conducted an official visit today…
DEFENCE SPOKESPERSON DELIVERS LECTURE TO FACULTY STAFF AND STUDENTS FROM UNIVERSITY OF ZAMBIA
Kigali, 20 November 2025
Defence Spokesperson, Brig Gen Ronald Rwivanga, today delivered a lecture to a group of 20 students and faculty members…
UMUYOBOZI MUKURU MU NGABO Z’U RWANDA USHINZWE UBUFATANYE BWA GISIRIKARE N’ABASIVILI YAGANIRIJE URUBYIRUKO RURI MU MAHUGURWA Y’UBURERE MBONERAGIHUGU MU KIGO CY’IGIHUGU CY’UBUTORE
Burera, 19 Ugushyingo 2025
Kuri uyu munsi, Umuyobozi mukuru mu ngabo z’u Rwanda ushinzwe ubufatanye bwa Gisirikare n’Abasivili (Chief J9), Col.…
RDF CHIEF OF CIVIL-MILITARY COOPERATION ADDRESSES YOUTH UNDERGOING CIVIC EDUCATION AT THE NATIONAL UBUTORE DEVELOPMENT CENTRE
Burera, 19 November 2025
Today, the Rwanda Defence Force Chief of Civil-Military Cooperation (Chief J9), Col. Désiré Migambi Mungamba, addressed…
IRUSHANWA RY’IMIKINO IHUZA AMAKIPE YO MU NGABO Z’U RWANDA RYATANGIJWE
Kigali, 18 Ugushyingo 2025
Ingabo z’u Rwanda uyu munsi zatangije ku mugaragaro amarushanwa y’imikino ihuza abasirikare y’umwaka wa 2025–2026.
Iri…
RDF LAUNCHES INTER-FORCE COMPETITION 2025–2026 EDITION
Kigali, 18 November 2025
The Rwanda Defence Force (RDF), today officially launched the 2025–2026 Inter-Force Sports Competition, an annual event that…
RDF RESERVE FORCE CHIEF OF STAFF ADDRESSES RESERVISTS IN NORTHERN PROVINCE
Musanze, 12 November 2025
The Rwanda Defence Force (RDF) Reserve Force Chief of Staff, Major General Alex Kagame, together with the Governor of…
THE FUTURE OF AFRICA’S MILITARY EDUCATION LIES IN COLLABORATION, INNOVATION, AND TECHNOLOGY INTEGRATION – GEN MK MUBARAKH
Kigali, Rwanda – 12 November 2025
The Chief of Defence Staff of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, has urged African military colleges to…
THE 19TH AFRICAN CONFERENCE OF COMMANDANTS OF AFRICAN COMMAND AND STAFF COLLEGES KICKS OFF IN KIGALI
10 November 2025
The 19th African Conference of Commandants (ACoC) of African Command and Staff Colleges officially kicked off today in Kigali,…