UBUTUMWA BUSOZA UMWAKA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA AKABA N’UMUGABA W’IKIRENGA W’INGABO Z’U RWANDA YAGENEYE INGABO Z’IGIHUGU N’INZEGO Z’UMUTEKANO
Ba Ofisiye, abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano
Mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera igihugu cyacu. Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mwaka wasuzumye ukwigira kwacu mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa byanyu byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro, umutekano, n’iterambere mu karere no hanze yako.
Muri uyu mwaka twizihije amateka y’ingenzi ku gihugu cyacu; imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 tumaze tugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose.
Uruhare mufite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage ni ingirakamaro cyane. Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye.
Mu gihe twinjira mu mwaka mushya, ndabashishikariza gukomeza guharanira gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama biranga inzego zacu z’umutekano. Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe.
Ku miryango iri mu gahinda ko kubura ababo baguye mu kazi, ndabashimira igitambo batanze kandi mbizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.
Mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango wanjye bwite, mbifurije mwebwe n’imiryango yanyu iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire. Mukomeze gukorera igihugu cyacu mu cyubahiro, ubwitange bwanyu buhore bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo.
Ndabashimiye ku bw’umurimo wanyu udasanzwe.
More News
MAJ GEN EMMY RUVUSHA YASHYIKIRIJE INSHINGANO UMUSIMBUYE KU BUYOBOZI BW’INZEGO Z'UMUTEKANO Z’U RWANDA MURI CABO DELGADO
Cabo Delgado, 10 Ukwakira 2025
Uyu munsi, Maj Gen Emmy K. Ruvusha, wari Umuyobozi w'Inzego z'umutekano z'u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, muri…
MAJ GEN EMMY RUVUSHA HANDS OVER COMMAND RESPONSIBILITIES OF RWANDA SECURITY FORCES IN CABO DELGADO
Cabo Delgado, 10 October 2025
Today, Major General Emmy K. Ruvusha, the Joint Task Force Commander of the Rwanda Security Forces (RSF) in Mozambique,…
URUBYIRUKO RW’ABANYARWANDA RUTURUKA MURI AFURIKA Y’EPFO RWASUYE ICYICARO GIKURU CYA RDF
Kigali, 8 Ukwakira 2025
Itsinda rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda cumi na babiri baba muri Afurika y’Epfo, riri mu ruzinduko rw’iminsi icumi mu…
RWANDAN YOUTH FROM SOUTH AFRICA VISIT RDF HEADQUARTERS
Kigali, 8 October 2025
A delegation of twelve (12) Rwandan youth residing in South Africa are currently on a ten-day visit to Rwanda as part of the…
ABANYESHURI BO MU ISHURI RIKURU RYA GISIRIKARE RYA NYAKINAMA BASUYE INGORO YO KUBOHORA IGIHUGU KU MULINDI
Mulindi, 7 Ukwakira 2025
Uyu munsi, Abanyeshuri bagize Icyiciro cya 25 biga amasomo ajyanye n'imiyoborere y'ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare…
RDF JUNIOR COMMAND AND STAFF COURSE INTAKE 25 VISITS THE RWANDA LIBERATION MUSEUM, MULINDI
Mulindi, 7 October 2025
Today, officers from the Rwanda Defence Force (RDF) Command and Staff College (Junior Command and Staff Course Intake 25)…
UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA SOMALIYA YASUYE ICYICARO GIKURU CY’INGABO Z’U RWANDA
Kigali, ku wa 7 Ukwakira 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somaliya (SNAF), Maj Gen Odawa Yusuf Rage, n’intumwa ayoboye, bari mu ruzinduko rw'iminsi…
THE CHIEF OF DEFENCE FORCES OF THE SOMALIA NATIONAL ARMED FORCES VISITS RDF HEADQUARTERS
Kigali, 7 October 2025
The Chief of Defence Forces of the Somali National Armed Forces (CDF-SNAF), Major General Odawa Yusuf Rage, and his delegation…
RDF PRESS RELEASE - PROMOTION IN THE RWANDA DEFENCE FORCE
REF: RDF/DPA/A/11/08/25
Kigali, 4 October 2025
H.E THE PRESIDENT OF THE REPUBLIC OF RWANDA AND C-IN-C OF RDF HAS PROMOTED 632 OFFICERS, DUE FOR…
INAMA YA GATANDATU Y’ABAYOBOZI B’INGABO ZA RDF NA UPDF BAKORERA HAFI Y’UMUPAKA UHUZA U RWANDA NA UGANDA YASOJE
Mbarara, 2 Ukwakira 2025
Inama y’iminsi itatu y’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda (RDF) hamwe n’iza Uganda (UPDF) bakorera hafi y’umupaka uhuza…