UBUTUMWA BUSOZA UMWAKA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA AKABA N’UMUGABA W’IKIRENGA W’INGABO Z’U RWANDA YAGENEYE INGABO Z’IGIHUGU N’INZEGO Z’UMUTEKANO
Ba Ofisiye, abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano
Mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera igihugu cyacu. Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mwaka wasuzumye ukwigira kwacu mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa byanyu byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro, umutekano, n’iterambere mu karere no hanze yako.
Muri uyu mwaka twizihije amateka y’ingenzi ku gihugu cyacu; imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 tumaze tugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose.
Uruhare mufite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage ni ingirakamaro cyane. Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye.
Mu gihe twinjira mu mwaka mushya, ndabashishikariza gukomeza guharanira gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama biranga inzego zacu z’umutekano. Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe.
Ku miryango iri mu gahinda ko kubura ababo baguye mu kazi, ndabashimira igitambo batanze kandi mbizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.
Mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango wanjye bwite, mbifurije mwebwe n’imiryango yanyu iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire. Mukomeze gukorera igihugu cyacu mu cyubahiro, ubwitange bwanyu buhore bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo.
Ndabashimiye ku bw’umurimo wanyu udasanzwe.
More News
RDF rotates troops deployed under UNMISS
Kigali, 11 March 2021
Rwanda Defence Force has started the Relief in Place Operation for its troops deployed in Malakal, under United Nations Mission…
UBUTUMWA BW’AKABABARO BWA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA AKABA N’UMUGABA W’IKIRENGA W’INGABO Z’U RWANDA, KU MUNSI WO GUHEREKEZA LT GEN JACQUES MUSEMAKWELI
Kigali, 19 Gashyantare 2021
Uyu munsi, tariki ya 19 Gashyantare 2021, Ingabo z’u Rwanda, Umuryango wa Lt Gen Jacques Musemakweli hamwe n’inshuti ze…
IMPINDUKA MU ITANGAZO RYATANZWE KURI GAHUNDA YO GUKORA IBIZAMINI KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z'U RWANDA BATUYE MU MUJYI WA KIGALI
IMPINDUKA MU ITANGAZO RYATANZWE KURI GAHUNDA YO GUKORA IBIZAMINI KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z'U RWANDA BATUYE MU MUJYI WA KIGALI
JOINT COMMUNIQUE OF THE DEFENCE AND SECURITY MEETING BETWEEN THE DEMOCRATIC REPUBLIC OF CONGO AND THE REPUBLIC OF RWANDA
Held in Kigali, from 12 to 14 February 2021
1. Following the strategic guidance given to the defense and security organs of the Democratic Republic…
Rwanda, DRC hold bilateral meeting on Defence and Security
Kigali, 13 February 2021
A bilateral meeting on Defence and Security between Rwanda and Democratic Republic of Congo was convened in Kigali on 13…
RDF mourns Lt Gen Jacques Musemakweli
12 February 2021
The Rwanda Defence Force is deeply saddened to announce the untimely death of Lt Gen Jacques Musemakweli. He passed away on Thursday…
ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z' U RWANDA
ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z' U RWANDA
Two RDF officers graduate as pilots in Qatar
Kigali, 28 January 2021
Two Rwanda Defence Force officer cadets; 2Lt Eloge NYIRINGANGO and 2Lt Josia RUGEMA yesterday graduated as pilots from Al…
RDF trains South Sudan Internally Displaced Persons (IDPs) on COVID-19
Juba, 21 January 2021
Rwandan peacekeepers of Rwanda battalion 3- Regional Protection Force ( Rwanbatt3-RPF) serving under the United Nations Mission…
RDF receives remains of fallen Rwandan peacekeeper
Kigali, 21 January 2021
The casket bearing the remains of Rwandan peacekeeper, Sergeant Nsabimana Jean D’Amour, arrived in Rwanda from Central…