Ubuhuza – Imwe mu nzira zitanga ubutabera bwunga
Ubuhuza ni uburyo bwo gukemura impaka bushingiye ku biganiro hagati y’impande zifitanye amakimbirane, kugira ngo zumvikane ubwazo zibifashijwemo n’umuhuza.
Mbere y’ubukoloni mu Rwanda, ubuhuza bwari ishingiro ry’ubutabera bwifashishwaga mu gukemura amakimbirane mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Guhera mu mwaka wa 2018, itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza riteganya ubuhuza mu cyiciro icyo ari cyo cyose urubanza rwaba rugezemo; ni ukuvuga igihe cyose urubanza rutarasomwa.
Ubuhuza bufasha mu gutanga ubutabera bwihuse kandi abafitanye amakimbirane babigizemo uruhare, bityo umubano mwiza hagati yabo no gufashanya mu bibateza imbere akaba ari byo bimakaza aho guhora mu manza.
Benshi bakunze kwibaza bati ni nde ukwiriye kuba umuhuza? Umuhuza ashobora kuba umukozi w’Urukiko nk’Umwanditsi w’urukiko wakiriye abafitanye urubanza mu nama ntegurarubanza cyangwa umucamanza wagenwe na Perezida w’Urukiko.
Ashobora kandi no kuba umuhuza wigenga. Uyu ni umuntu utari umukozi w’urukiko kandi uri ku rutonde rw’abahuza rwemejwe rukanatangazwa ku rubuga rw’Urwego rw’Ubucamanza. Ashobora kandi kuba ari umunyamategeko cyangwa undi muntu ufite ubundi bumenyi nk’umwubatsi, umucungamutungo, umuganga, umunyamakuru, umwarimu n’abandi.
Abahuza bakemura ibibazo mbonezamubano, iby’ubucuruzi, iby’umurimo n’iby’ubutegetsi kuva ku Rukiko rw’Ibanze kugera ku Rukiko rw’Ikirenga.
Ubuhuza busabwa nande?
Umuburanyi uwo ari we wese ashobora gusaba ubuhuza, akabigaragaza mu mwanzuro utanga ikirego cyangwa uwo kwiregura. Icyo gihe, umwanditsi abimenyesha undi muburanyi akamushishikariza ubuhuza n’impamvu ari bwiza, babyemeranywaho bakihitiramo umuhuza.
Ikindi ni uko umwanditsi w’urukiko n’umucamanza wese, bafite inshingano yo gushishikariza ababuranyi ubuhuza iyo babona ko ari yo nzira nziza.
Uruhare rw’ababuranyi mu buhuza
Mu buhuza, impande zifitanye amakimbirane zigira uruhare mu gufatanya n’umuhuza nta buriganya kugira ngo igikorwa cy’ubuhuza kihute mu buryo bushoboka.
Kwitegura neza no kwitabira ibiganiro byose bo ubwabo cyangwa ababahagarariye bahaye ububasha bwo kumvikana, kugira uruhare mu gushakisha ibisubizo byumvikanyweho, kurebera hamwe inzitizi zose zatuma umwanzuro udashobora gushyirwa mu bikorwa, kwandika umwanzuro wumvikanyweho kuri buri kintu cyose cyumvikanyweho no kwemeranya ku ngingo ziwugize; ndetse no gushyira umukono ku mwanzuro impande zombi zemeranyijwe.
Iyo ababuranyi bumvikanye babifashijwemo n’umwanditsi, umwanditsi ategura icyemezo cy’urukiko gitegeka gushyira mu bikorwa umwanzuro w’ubwumvikane kigashyikirizwa Perezida w’Urukiko.
Perezida w’Urukiko n’umwanditsi bashyira umukono ku cyemezo cyarwo, kigashyirwaho kashe mpuruza hamwe n’umwanzuro w’ubwumvikane washyizweho umukono n’impande zombi.
Iyo ababuranyi bumvikanishijwe n’umucamanza ni na we uhita afata icyo cyemezo. Iyo babifashishwemo n’umuhuza wigenga, umwanzuro w’ubwumvikane ushyikirizwa umwanditsi w’urukiko agategura icyemezo cy’ubwumvikane gitegeka gushyira mu bikorwa umwanzuro w’ubwumvikane.
Iyo ababuranyi bahisemo umuhuza wigenga, umwanditsi w’urukiko cyangwa umucamanza, yumvikana na bo igihe igikorwa cy’ubuhuza kizamara. Uko byagenda kose icyo gihe ntigishobora kurenza ukwezi, kandi hagatangwa raporo y’ibyakozwe keretse iyo ababuranyi basabye ko cyongerwa.
Iyo batabisabye kandi ntibatange raporo, ntihagire n’uza gusaba ko iburanisha risubukurwa mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) kuva igihe bahawe kirangiye, urubanza rwabo rurasibwa.
Iyo abasabye ubuhuza batumvikanye cyangwa bumvikanye kuri bimwe, uwareze ni we ufite inshingano yo kumenyesha urukiko ko ubwumvikane bwananiranye, kugira ngo ahabwe itariki iburanisha rizasubukurirwaho.
Ibyemeranyijweho mu buhuza ntibishobora kugarukwaho mu iburanisha. Umucamanza wagerageje kunga ababuranyi bikananirana ntaba akibaburanishije mu mizi.
Ubuhuza bukozwe n’abakozi b’urukiko bukorerwa Ubuntu, ariko iyo bukozwe n’umuhuza wigenga burishyura.
More News
General Nyamvumba receives Belgian Chief of Defence
Kigali, 8 April 2019
The Rwanda Defence Force (RDF) Chief of Defence Staff (CDS) General Patrick Nyamvumba received this morning at the RDF…
Rwanda hosts Integrated Mission Planning Course
Nyakinama, 1 April 2019
Thirty (30) course participants that include military, police and civilian personnel have today started a two week-long…
RDF enrolls new soldiers
Nasho, 29 March 2019
Rwanda Defence Forces (RDF) has today enrolled new soldiers into the force after completion of one year of military training at…
RDF, US Army and African military partners design Shared Accord 2019
Nyagatare, 29 March 2019
Rwanda Defence Force (RDF) this week hosted military planners from 16 countries ahead of Exercise Shared Accord 19 due to…
RPA trains regional officers in personnel safety during peacekeeping operations
Musanze, 19 March 2019
Twenty-one military officers from eight Eastern Africa Standby Force (EASF) member states on Tuesday started a one-week…
Zigama CSS members urged on embracing digital transactions
Kigali, 15 March 2019
The 31st Zigama Credit and Savings Society (Zigama CSS) general meeting was held this Friday at the Ministry of Defence…
37 RDF officers complete Junior Command and Staff Course
Musanze, 15 March 2019
Thirty-seven officers of the Rwanda Defence Force (RDF) and two officers from Rwanda National Police have successfully…
RDF continues alternating its peacekeepers in South Sudan
Kigali, 11 March 2019
Rwanda Defence Force (RDF) has started rotation for 67 Inf Bn that replaces 63 Mech Inf Bn (Rwanbatt3-RPF - Regional Protection…
Rwanda Defence Force hosts Africa Partnership Flight
Kigali, 04 March 2019
Rwanda Defence Force (RDF) along with US Air Forces Africa (AFAFRICA) host an African Partnership Flight (APF) workshop in…