Mu Bitaro bya Ruhengeri Hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa by'umwihariko Abatutsi bari abakozi b’ibitaro n’Ibigo Nderabuzima bibishamikiyeho, abarwayi, abarwaza n’abandi Batutsi baganaga ayo mavuriro.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajayaruguru Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi w’Akarere Nsengimana Claudien, Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza Kayiranga Theobald, Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Musanze, Avega Agahozo, Inzego z’umutekano n’abandi.
Mu butumwa bwe, Guverineri Mugabowagahunde yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko kwitabira ibikorwa byose bitaganyijwe mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka, kwitabira Gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kunyomoza abagoreka amateka y'Igihugu. Guverineri yasabye abakozi b’Ibitaro by Ruhengeri kwirinda icyatera amacakubiri mu bakozi, gukora ibitandukanye n'iby'abakozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira gutanga serivisi nziza.
Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze Karemanzira Fidele yasabye ubuyobozi bw’Ibitaro kuzasigasira amateka cyane ko bigeye kuvugururwa, asaba ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta ko bwakomeza gutegura ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no mu bindi bigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera bifite amateka yihariye.
Atanga ikaze, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri Dr. Philbert Muhire yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga dufite ubuyobozi bwiza bwifuriza ineza abayarwanda, butabaremamo amacakubiri ahubwo bushishikajwe n'ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n'urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye ku bitaro berekeza ku Rwibutso rw'Akarere, umuryango mugari w’Ibitaro bya Ruhengeri, abayobozi n’abaturage bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rw'Akarere Cour d'Appel de Ruhengeri. Muri iki gikorwa kandi imiryango itatu y’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi yaremewe mu rwego rwo kuyifasha gukomeza kwiyubaka no guharanira ubudaheranwa.
More News
NEWLY TRAINED SOLDIERS GRADUATE AT BASIC MILITARY TRAINING CENTRE NASHO
Nasho, 19 June 2025
The Rwanda Defence Force (RDF) enrolled in its ranks a new cohort of young men and women who graduated today at the Basic…
RWANDA SECURITY FORCE DONATES FISHING BOAT TO FISHERS' COOPERATIVE IN PALMA
Cabo Delgado, 18 June 2025
The Rwanda Security Force (RSF) operating in Mozambique, today donated a fishing boat to Mashalla Cooperative of fishers…
RDF AND UPDF OFFICIALS MEET IN NYAGATARE
Nyagatare, 18 June 2025
The Rwanda Defence Force (RDF) and the Uganda Peoples’ Defence Forces (UPDF) are meeting in Nyagatare, Eastern Province, from…
108 SENIOR OFFICERS GRADUATE FROM RWANDA DEFENCE FORCE COMMAND AND STAFF COLLEGE
Musanze, 16 June 2025
One hundred and eight (108) senior officers from the Rwanda Defence Force (RDF), Rwanda National Police, Rwanda Correctional…
RWANDAN PEACEKEEPERS IN CENTRAL AFRICAN REPUBLIC DONATE EDUCATIONAL MATERIALS AND PAY SCHOOL FEES FOR STUDENTS
Bangui, 05 June 2025
Rwandan peacekeepers, serving under the United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African…
RWANDAN PEACEKEEPERS PLANT FRUIT TREES AND DONATE SPORTS EQUIPMENT TO SOUTH SUDANESE
Durupi, 5 June 2025
Rwandan Peacekeepers (RWANBATT 3), serving under the United Nations Mission in South Sudan (UNMISS) carried out a series of…
DEFENCE EXPERTS FROM EAC PARTNER STATES CONVENE IN RWANDA TO PREPARE FOR EAC CIVIL-MILITARY COOPERATION ACTIVITY WEEK
Kigali, 2 June 2025
Defence experts from Partner States of the East African Community (EAC) have converged in Kigali for a Defence Expert Working…
EGYPTIAN ARMED FORCES CHIEF OF STAFF ON OFFICIAL VISIT TO RWANDA
Kigali, 1 June 2025
The Chief of Staff of the Egyptian Armed Forces, Lieutenant General Ahmed Fathi IBRAHIM KHALIFA, is on a three day official…
RDF AND UPDF SOLIDIFY RELATIONS THROUGH SPORTS
Ntungamo, Uganda – 31 May 2025
In a remarkable display of regional cooperation and unity, the Rwanda Defence Force (RDF) 5 Division and the Uganda…