MAJ GEN EMMY RUVUSHA YASHYIKIRIJE INSHINGANO UMUSIMBUYE KU BUYOBOZI BW’INZEGO Z'UMUTEKANO Z’U RWANDA MURI CABO DELGADO
Cabo Delgado, 10 Ukwakira 2025
Uyu munsi, Maj Gen Emmy K. Ruvusha, wari Umuyobozi w'Inzego z'umutekano z'u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, yashyikirije ku mugaragaro inshingano z’ubuyobozi Maj Gen Vincent Gatama umusimbuye, nyuma y'umwaka ayobora ibikorwa bigamije guhashya ibikorwa by'iterabwoba muri iyi ntara.
Guhererekanya ubuyobozi byabereye ku Cyicaro gikuru cy’Inzego z'umutekano z’u Rwanda, giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia.
Muri uyu muhango, aba bayobozi bombi bashimiye Ingabo na Polisi barangije ubutumwa bwabo ku bw’ubwitange bagaragaje n’ibyagezweho bifatika mu gihe cy’umwaka bamaze mu kazi.
Mu gihe bamaze bakorera muri iyi ntara, abagize Inzego z'umutekano z'u Rwanda bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya iterabwoba, aho bafashe uduce twinshi twari mu maboko y’imitwe y’iterabwoba. Ibyo bikorwa byatumye abaturage benshi bari baravuye mu byabo babasha gusubira mu ngo zabo.
Byongeye kandi, Ingabo z' u Rwanda zatoje icyiciro cya mbere cy’Ingabo za Mozambique, banashimangira ubufatanye n’ingabo na polisi bya Mozambique, ndetse banafasha kubaka icyizere hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.
More News
The Students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff college, Jaji (Kaduna) pays courtesy call to the RDF Chief of General Staff
The students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff College who are in the country for one week regional study tour paid a…
Kigali Conference calls for more women at all levels of peacekeeping operations
Participants of a high-level conference organized by UNIFEM and the Rwanda Defence Forces (RDF) have issued a declaration calling for programmed…
Gen. KABAREBE leads military chiefs meeting with American war scholars
The visiting delegation of seventeen US Air War College students and professors yesterday held discussions with several Rwanda Defence Forces (RDF)…
Military officers attend peacekeeping course
NYAKINAMA — A four-day international peace keeping conference opened Tuesday at the Rwanda Military Academy in Nyakinama. It was officially opened by…
57 RDF officers re-deployed
The military has deployed, transferred and appointed into senior and middle-level positions a total of 57 officers, the highest ranking being Brig.…