Izina ry’icyubahiro ku bacamanza
Inama Nkuru y’Ubucamanza iheruka guterana ku wa 30 Nzeri 2026, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yemeje ko MUNYANGERI Ngango Innocent wahoze ari umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire na NDINDA Ngango Julien wahoze ari umucamanza w’Urukiko Rukuru, bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bahabwa Izina ry’icyubahiro.
Ingingo ya 45 y’Itegeko rigena Sitati y’Abacamanza n’Abakozi b’Inkiko iteganya ko umucamanza ugiye mu kiruhuko k’izabukuru amaze nibura imyaka makumyabiri (20) mu kazi k’ubucamanza kandi yarakomeje kuba inyangamugayo ahabwa izina ry’icyubahiro rihwanye n’intera yari agezeho. Ahabwa kandi ishimwe rihwanye n’umushahara, yari agezeho, w’amezi atatu (3).
Icyakora, Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwemeza ko umucamanza wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’ubucamanza, ariko utaramaze imyaka 20 mu kazi k’ubucamanza, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa izina ry’icyubahiro. Icyo gihe agenerwa ibihabwa umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro.
Buri ntangiriro y’umwaka w’ubucamanza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akora urutonde rw’abakandida bahabwa izina ry’icyubahiro rugashyikirizwa Inama Nkuru y’Ubucamanza ikarufataho icyemezo.
Ingingo ya 46 y’itegeko ryavuzwe haruguru yo ivuga ko umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro agumana icyubahiro kimukwiriye kandi ashobora kujya mu bikorwa bikomeye y’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma yambaye umwambaro y’ubucamanza. Mu myanya y’icyubahiro kandi afatwa kimwe n’abacamanza b’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma.
Ingingo ya 47 yo iteganya ko Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwambura umucamanza izina ry’icyubahiro kubera imwe mu mpamvu zirimo guhamwa n’icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu cyangwa kugaragarwaho imyitwarire isebeje.
More News
RWANDAN PEACEKEEPERS IN CAR CONDUCT COMMUNITY WORK IN BANGUI
Bangui, 25 November 2025
Today, Rwandan Peacekeepers (Rwanbatt 1), serving under the United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission…
UMUNYAMABANGA WA LETA MU NTARA YA CABO DELGADO YASUYE INGABO Z' U RWANDA MURI MOCĂŤMBOA DA PRAIA
MocĂmboa da Praia, 22 Ugushyingo 2025
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, uyu munsi yasuye Inzego…
SECRETARY OF STATE FOR CABO DELGADO PROVINCE VISITS RWANDA SECURITY FORCES IN MOCĂŤMBOA DA PRAIA
MocĂmboa da Praia, 22 November 2025
The Secretary of State for Cabo Delgado Province, Fernando Bemane de Sousa, conducted an official visit today…
DEFENCE SPOKESPERSON DELIVERS LECTURE TO FACULTY STAFF AND STUDENTS FROM UNIVERSITY OF ZAMBIA
Kigali, 20 November 2025
Defence Spokesperson, Brig Gen Ronald Rwivanga, today delivered a lecture to a group of 20 students and faculty members…
UMUYOBOZI MUKURU MU NGABO Z’U RWANDA USHINZWE UBUFATANYE BWA GISIRIKARE N’ABASIVILI YAGANIRIJE URUBYIRUKO RURI MU MAHUGURWA Y’UBURERE MBONERAGIHUGU MU KIGO CY’IGIHUGU CY’UBUTORE
Burera, 19 Ugushyingo 2025
Kuri uyu munsi, Umuyobozi mukuru mu ngabo z’u Rwanda ushinzwe ubufatanye bwa Gisirikare n’Abasivili (Chief J9), Col.…
RDF CHIEF OF CIVIL-MILITARY COOPERATION ADDRESSES YOUTH UNDERGOING CIVIC EDUCATION AT THE NATIONAL UBUTORE DEVELOPMENT CENTRE
Burera, 19 November 2025
Today, the Rwanda Defence Force Chief of Civil-Military Cooperation (Chief J9), Col. Désiré Migambi Mungamba, addressed…
IRUSHANWA RY’IMIKINO IHUZA AMAKIPE YO MU NGABO Z’U RWANDA RYATANGIJWE
Kigali, 18 Ugushyingo 2025
Ingabo z’u Rwanda uyu munsi zatangije ku mugaragaro amarushanwa y’imikino ihuza abasirikare y’umwaka wa 2025–2026.
Iri…
RDF LAUNCHES INTER-FORCE COMPETITION 2025–2026 EDITION
Kigali, 18 November 2025
The Rwanda Defence Force (RDF), today officially launched the 2025–2026 Inter-Force Sports Competition, an annual event that…
RDF RESERVE FORCE CHIEF OF STAFF ADDRESSES RESERVISTS IN NORTHERN PROVINCE
Musanze, 12 November 2025
The Rwanda Defence Force (RDF) Reserve Force Chief of Staff, Major General Alex Kagame, together with the Governor of…
THE FUTURE OF AFRICA’S MILITARY EDUCATION LIES IN COLLABORATION, INNOVATION, AND TECHNOLOGY INTEGRATION – GEN MK MUBARAKH
Kigali, Rwanda – 12 November 2025
The Chief of Defence Staff of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, has urged African military colleges to…