Izina ry’icyubahiro ku bacamanza
Inama Nkuru y’Ubucamanza iheruka guterana ku wa 30 Nzeri 2026, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yemeje ko MUNYANGERI Ngango Innocent wahoze ari umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire na NDINDA Ngango Julien wahoze ari umucamanza w’Urukiko Rukuru, bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bahabwa Izina ry’icyubahiro.
Ingingo ya 45 y’Itegeko rigena Sitati y’Abacamanza n’Abakozi b’Inkiko iteganya ko umucamanza ugiye mu kiruhuko k’izabukuru amaze nibura imyaka makumyabiri (20) mu kazi k’ubucamanza kandi yarakomeje kuba inyangamugayo ahabwa izina ry’icyubahiro rihwanye n’intera yari agezeho. Ahabwa kandi ishimwe rihwanye n’umushahara, yari agezeho, w’amezi atatu (3).
Icyakora, Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwemeza ko umucamanza wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’ubucamanza, ariko utaramaze imyaka 20 mu kazi k’ubucamanza, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa izina ry’icyubahiro. Icyo gihe agenerwa ibihabwa umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro.
Buri ntangiriro y’umwaka w’ubucamanza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akora urutonde rw’abakandida bahabwa izina ry’icyubahiro rugashyikirizwa Inama Nkuru y’Ubucamanza ikarufataho icyemezo.
Ingingo ya 46 y’itegeko ryavuzwe haruguru yo ivuga ko umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro agumana icyubahiro kimukwiriye kandi ashobora kujya mu bikorwa bikomeye y’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma yambaye umwambaro y’ubucamanza. Mu myanya y’icyubahiro kandi afatwa kimwe n’abacamanza b’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma.
Ingingo ya 47 yo iteganya ko Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwambura umucamanza izina ry’icyubahiro kubera imwe mu mpamvu zirimo guhamwa n’icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu cyangwa kugaragarwaho imyitwarire isebeje.
More News
Rwandan Peacekeepers and Society for Family Health Conduct Community Outreach in Juba
Juba, 11 October 2025
Rwandan peacekeepers—comprising both Army and Police personnel under the United Nations Mission in South Sudan (UNMISS)—in…
MAJ GEN EMMY RUVUSHA YASHYIKIRIJE INSHINGANO UMUSIMBUYE KU BUYOBOZI BW’INZEGO Z'UMUTEKANO Z’U RWANDA MURI CABO DELGADO
Cabo Delgado, 10 Ukwakira 2025
Uyu munsi, Maj Gen Emmy K. Ruvusha, wari Umuyobozi w'Inzego z'umutekano z'u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, muri…
MAJ GEN EMMY RUVUSHA HANDS OVER COMMAND RESPONSIBILITIES OF RWANDA SECURITY FORCES IN CABO DELGADO
Cabo Delgado, 10 October 2025
Today, Major General Emmy K. Ruvusha, the Joint Task Force Commander of the Rwanda Security Forces (RSF) in Mozambique,…
URUBYIRUKO RW’ABANYARWANDA RUTURUKA MURI AFURIKA Y’EPFO RWASUYE ICYICARO GIKURU CYA RDF
Kigali, 8 Ukwakira 2025
Itsinda rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda cumi na babiri baba muri Afurika y’Epfo, riri mu ruzinduko rw’iminsi icumi mu…
RWANDAN YOUTH FROM SOUTH AFRICA VISIT RDF HEADQUARTERS
Kigali, 8 October 2025
A delegation of twelve (12) Rwandan youth residing in South Africa are currently on a ten-day visit to Rwanda as part of the…
ABANYESHURI BO MU ISHURI RIKURU RYA GISIRIKARE RYA NYAKINAMA BASUYE INGORO YO KUBOHORA IGIHUGU KU MULINDI
Mulindi, 7 Ukwakira 2025
Uyu munsi, Abanyeshuri bagize Icyiciro cya 25 biga amasomo ajyanye n'imiyoborere y'ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare…
RDF JUNIOR COMMAND AND STAFF COURSE INTAKE 25 VISITS THE RWANDA LIBERATION MUSEUM, MULINDI
Mulindi, 7 October 2025
Today, officers from the Rwanda Defence Force (RDF) Command and Staff College (Junior Command and Staff Course Intake 25)…
UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA SOMALIYA YASUYE ICYICARO GIKURU CY’INGABO Z’U RWANDA
Kigali, ku wa 7 Ukwakira 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somaliya (SNAF), Maj Gen Odawa Yusuf Rage, n’intumwa ayoboye, bari mu ruzinduko rw'iminsi…
THE CHIEF OF DEFENCE FORCES OF THE SOMALIA NATIONAL ARMED FORCES VISITS RDF HEADQUARTERS
Kigali, 7 October 2025
The Chief of Defence Forces of the Somali National Armed Forces (CDF-SNAF), Major General Odawa Yusuf Rage, and his delegation…
RDF PRESS RELEASE - PROMOTION IN THE RWANDA DEFENCE FORCE
REF: RDF/DPA/A/11/08/25
Kigali, 4 October 2025
H.E THE PRESIDENT OF THE REPUBLIC OF RWANDA AND C-IN-C OF RDF HAS PROMOTED 632 OFFICERS, DUE FOR…