Izina ry’icyubahiro ku bacamanza
Inama Nkuru y’Ubucamanza iheruka guterana ku wa 30 Nzeri 2026, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yemeje ko MUNYANGERI Ngango Innocent wahoze ari umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire na NDINDA Ngango Julien wahoze ari umucamanza w’Urukiko Rukuru, bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bahabwa Izina ry’icyubahiro.
Ingingo ya 45 y’Itegeko rigena Sitati y’Abacamanza n’Abakozi b’Inkiko iteganya ko umucamanza ugiye mu kiruhuko k’izabukuru amaze nibura imyaka makumyabiri (20) mu kazi k’ubucamanza kandi yarakomeje kuba inyangamugayo ahabwa izina ry’icyubahiro rihwanye n’intera yari agezeho. Ahabwa kandi ishimwe rihwanye n’umushahara, yari agezeho, w’amezi atatu (3).
Icyakora, Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwemeza ko umucamanza wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’ubucamanza, ariko utaramaze imyaka 20 mu kazi k’ubucamanza, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa izina ry’icyubahiro. Icyo gihe agenerwa ibihabwa umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro.
Buri ntangiriro y’umwaka w’ubucamanza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akora urutonde rw’abakandida bahabwa izina ry’icyubahiro rugashyikirizwa Inama Nkuru y’Ubucamanza ikarufataho icyemezo.
Ingingo ya 46 y’itegeko ryavuzwe haruguru yo ivuga ko umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro agumana icyubahiro kimukwiriye kandi ashobora kujya mu bikorwa bikomeye y’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma yambaye umwambaro y’ubucamanza. Mu myanya y’icyubahiro kandi afatwa kimwe n’abacamanza b’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma.
Ingingo ya 47 yo iteganya ko Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwambura umucamanza izina ry’icyubahiro kubera imwe mu mpamvu zirimo guhamwa n’icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu cyangwa kugaragarwaho imyitwarire isebeje.
More News
RWANDAN PEACEKEEPERS IN SOUTH SUDAN HONOURED WITH UNITED NATIONS MEDALS
Juba–Durupi, 22 October 2025
Rwandan peacekeepers, comprising Rwanbatt-3 and the Rwandan Aviation Unit (RAU-13), serving under the United Nations…
RDF AND ICRC CONVENE SYMPOSIUM ON INTERNATIONAL HUMANITARIAN LAW AND CIVILIAN PROTECTION
Kigali, 21 October 2025
The Rwanda Defence Force (MOD/RDF), in collaboration with the International Committee of the Red Cross (ICRC), today held…
RWANDAN PEACEKEEPERS CONDUCT COMMUNITY WORK AND DONATE SCHOLASTIC MATERIALS TO PUPILS IN SOUTH SUDAN
Juba, 17 October 2025
Rwandan peacekeepers (17 Mechanized Infantry Battalion) under the United Nations Mission in South Sudan (UNMISS) donated a…
VALIDATION WORKSHOP OF STRATEGIC LEVEL COURSES CONCLUDES AT THE RWANDA DEFENCE FORCE COMMAND AND STAFF COLLEGE
Nyakinama, 16 October 2025
The Validation Workshop of Strategic Level Courses, held from 13 to 16 October 2025 at The Rwanda Defence Force Command…
UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA GAMBIA YASUYE ISHURI RIKURU RYA GISIRIKARE RYA NYAKINAMA
Musanze, 15 Ukwakira 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, uyu munsi yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
CHIEF OF DEFENCE STAFF OF THE GAMBIA ARMED FORCES VISITS RDF COMMAND AND STAFF COLLEGE
Musanze, 15 October 2025
The Chief of Defence Staff of the Gambia Armed Forces (CDS-GAF), Lieutenant General Mamat O.A. Cham, today visited the…
UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA GAMBIA YASUYE ICYICARO GIKURU CY’INGABO Z’U RWANDA
Kigali, 13 Ukwakira 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku itariki…
CHIEF OF DEFENCE STAFF OF THE GAMBIA ARMED FORCES VISITS RWANDA DEFENCE FORCE
Kigali, 13 October 2025
The Chief of Defence Staff of the Gambia Armed Forces, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, is on a working visit to Rwanda…
Ingabo z' u Rwanda ziri mu butumwa bw' amahoro muri Sudani y' Epfo bafatanije n' Umuryango SHF bakoze igikorwa cyo kurwanya malaria mu nkambi ya Mangateen
Juba, 11 Ukwakira 2025
Abasirikare n'abapolisi b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku bufatanye…