Izina ry’icyubahiro ku bacamanza
Inama Nkuru y’Ubucamanza iheruka guterana ku wa 30 Nzeri 2026, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yemeje ko MUNYANGERI Ngango Innocent wahoze ari umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire na NDINDA Ngango Julien wahoze ari umucamanza w’Urukiko Rukuru, bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bahabwa Izina ry’icyubahiro.
Ingingo ya 45 y’Itegeko rigena Sitati y’Abacamanza n’Abakozi b’Inkiko iteganya ko umucamanza ugiye mu kiruhuko k’izabukuru amaze nibura imyaka makumyabiri (20) mu kazi k’ubucamanza kandi yarakomeje kuba inyangamugayo ahabwa izina ry’icyubahiro rihwanye n’intera yari agezeho. Ahabwa kandi ishimwe rihwanye n’umushahara, yari agezeho, w’amezi atatu (3).
Icyakora, Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwemeza ko umucamanza wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’ubucamanza, ariko utaramaze imyaka 20 mu kazi k’ubucamanza, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa izina ry’icyubahiro. Icyo gihe agenerwa ibihabwa umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro.
Buri ntangiriro y’umwaka w’ubucamanza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akora urutonde rw’abakandida bahabwa izina ry’icyubahiro rugashyikirizwa Inama Nkuru y’Ubucamanza ikarufataho icyemezo.
Ingingo ya 46 y’itegeko ryavuzwe haruguru yo ivuga ko umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro agumana icyubahiro kimukwiriye kandi ashobora kujya mu bikorwa bikomeye y’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma yambaye umwambaro y’ubucamanza. Mu myanya y’icyubahiro kandi afatwa kimwe n’abacamanza b’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma.
Ingingo ya 47 yo iteganya ko Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwambura umucamanza izina ry’icyubahiro kubera imwe mu mpamvu zirimo guhamwa n’icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu cyangwa kugaragarwaho imyitwarire isebeje.
More News
Minister Vincent Biruta visits RDF troops in Central African Republic
Bangui, 14 January 2022
Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Hon Vincent Biruta visited Rwanda 57 Task Force Battalion at their…
JORDAN delegation visits Rwanda Defence Force
Kigali, 14 January 2022
A delegation from Jordan headed by Maj Gen Ahmed Husni Hasan Hatoqia, the Director of General Intelligence Department today…
RDF COMMAND AND STAFF COLLEGE STUDENTS SHOWCASE CULTURAL DIVERSITY
Musanze, 14 January 2022
Rwanda Defence Force Command and Staff College students (Course 10) in Nyakinama, Musanze district today celebrated the…
Mozambique Armed Forces Chief of General Staff visits RDF Headquarters and signs agreement on expanding cooperation in fighting insurgents in Cabo Delgado
Kigali, 10 January 2022
A joint security and defence meeting was held today between the Chiefs of Staff of the Rwanda Defence Force, Gen J Bosco…
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda na Mozambique zahuriye mu nama isuzuma uko umutekano uhagaze muri Cabo Delgado
Kigali, 9 Mutarama 2022
Uyu munsi abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique bahuye mu nama y’umutekano yarigamije gusuzuma uko…
Rwanda and Mozambique Defence and Security officials hold meeting to review the security situation in Cabo Delgado
Kigali, 9 January 2022
Today, a defence and security operational meeting between Rwanda and Mozambique security officials was held at the Rwanda…
Rwandan peacekeepers provide medical care services to residents of Lainya County in South Sudan
Juba, 31 December 2021
Rwandan peacekeepers (Rwanbatt3) under United Nations Mission in South Sudan (UNMISS) conducted patrols from their base at…
President of the Republic of Mozambique visits Rwanda and SADC forces in Cabo Delgado, Mozambique
Yesterday on 29th Dec 21, the President of the Republic of Mozambique, H.E Filipe Nyusi accompanied by Minister of Defence made an official visit to…